issa
Nelly Mukazayire yanyuzwe n’ibyo yabonye ku Mavubi muri FIFA Series

Mar 31, 2026 - 09:05
 0

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimiye abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) ndetse by’umwihariko ashimira perezida wa Repubulika y’u Rwanda kubwo gushyigikira no guteza imbere siporo.

Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X mu ijoro ryacyeye tariki 30 Werurwe 2026, nyuma y’umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzemo Estonia ibitego 2-0 birangira yegukanye igikombe cya FIFA Series 2026 mu itsinda A.

Minisitiri nyuma y’iyi ntsinzi abasore b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda babonye imbere ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yabashimiye cyane ku bwitange bagaragaje bakimana u Rwanda.

Yagize ati “ Mwarakoze cyane basore bacu  kubwo kwitanga mukimana u Rwanda. Mwaduhaye ibyishimo guhera ku munsi wambere wa #FIFASeries2026 kugeza mutwaye n’igikombe.”

Minisitiri yashimiye kandi perezida wa Repubulika y’u Rwanda ukunda Siporo ndetse akanayishyigikira mu buryo bwose.

Yagize ati “ Turashimira Nyakubahwa Perezida Wacu udahwema gushyigikira no guteza imbere Siporo. Imiyoborere yanyu y’indashyikirwa niyo dukesha ibi byose!”

Muri ubu butumwa Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimiye kandi abakunzi b’ikipe y’igihugu bagaragaje ubwitabire budasnzwe mu mikino itandukanye u Rwanda rwakiniye kuri Sitade Amahoro ariko bakanafana cyane. 

Yagize ati “ Turashimira by'umwihariko abafana b'Amavubi.. mbega ngo muraza muri benshi mugaha ikipe yanyu morale... murasobanutse cyane pe! Mureke dukomezanye imihigo maze u Rwanda Rweme! TURI AMAVUBI.”

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yegukanye igikombe cya FIFA Series 2026, yemeza kuko yatsinze umukino yakinnye na Grenada ibitego 4-0 ndetse yongeye gutsinda Estonia ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma, bivuze ko mu mikino ibiri u Rwanda rwinjije ibitego 6 ibintu byaherukaga kera.

U Rwanda ruzongera gukina imikino ya gishuti mu kwezi kwa Gatandatu mbere yo gutangira gukina imikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika kizaba 2027 kizabera muri Tanzania, Kenya na Uganda.

Image

Image
Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373