issa
Unai Emery yandikiye mateka muri Aston Villa nyuma yo kwegukana Europa League 

May 21, 2026 - 07:51
 0

Ikipe ya Aston Villa yegukanye igikombe cyayo cya mbere gikomeye nyuma y’imyaka 30, nyuma yo gutsinda SC Freiburg ku mukino wa nyuma wa Europa League wabereye i Istanbul muri Turikiya ibitego 3-0. 

Iyi ntsinzi yatumye umutoza Unai Emery akomeza kwandika amateka yo kuba umutoza wegukanye Europa League inshuro nyinshi kurusha abandi, aho ubu amaze kuyitwara inshuro eshanu.

Aston Villa yatangiye umukino neza, maze igice cya mbere kirangira iyoboye n’ibitego 2-0. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Youri Tielemans ku mupira mwiza yateye mu izamu nyuma ya koroneri yari itewe neza. Nyuma y’iminota umunani gusa, Emi Buendia yatsinze igitego cya kabiri ateye ishoti rikomeye.

Mu gice cya kabiri, Morgan Rogers yashimangiye intsinzi ya Villa atsinda igitego cya gatatu nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Buendia. Abafana ba Aston Villa bari benshi muri stade ya Besiktas Park bishimiye cyane iyi ntsinzi, harimo na Prince William wari wagiye gushyigikira iyi kipe akunda.

Ku ruhande rwa Freiburg, bwari ubwa mbere ikinnye umukino wa nyuma ku rwego rw’u Burayi mu mateka yayo, ariko ntiyabashije guhangana n’imbaraga za Aston Villa. Iyi kipe ntabwo yigeze yitwara neza kuko Nicolas Hofler yabonye uburyo bwiza bwo gutsinda hakiri kare, ntiyabubyaza umusaruro.

Unai Emery, wigeze gutwarana Europa League na Sevilla FC inshuro eshatu ndetse na Villarreal CF inshuro imwe, yongeye kwerekana ubuhanga bwe muri iri rushanwa. Yageze muri Aston Villa mu 2022 asezeranya abafana ibikombe, kandi ubu yamaze kubisohoza.

Iyi ntsinzi kandi yatumye Aston Villa ikomeza kwizera kuzitabira Champions League y’umwaka utaha, aho iri mu makipe ane ya mbere muri Premier League mbere y’umukino wa nyuma bazahuramo na Manchester City.

UEFA Europa League: Aston Villa yegukanye igikombe, Unai Emery akora  amateka | IGIHEAston Villa yegukanye Europa League Saison 2025/2026

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373