issa
RDF yakiriye inama ya Karindwi ihuza u Rwanda n’u Burusiya mu bya gisirikare

May 21, 2026 - 05:52
 0

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zakiriye inama ya karindwi ya Komisiyo ihuza u Rwanda n’u Burusiya mu bufatanye bwa gisirikare n’ikoranabuhanga rya gisirikare, igamije gusuzuma aho imikoranire hagati y’ibihugu byombi igeze no kurebera hamwe inzego nshya zakwagurirwamo ubufatanye.

‎Iyi nama yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2026, ikazamara iminsi itatu, aho iteganyijwe gusozwa ku wa 22 Gicurasi 2026.

‎Komisiyo ihuza ibihugu byombi iterana buri mwaka hagamijwe kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu bufatanye bwa gisirikare, ndetse no kuganira ku buryo bwo gukomeza guteza imbere imikoranire mu zindi nzego zifitiye akamaro u Rwanda n’u Burusiya.

‎Ku ruhande rw’u Rwanda, iyi nama iyobowe na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo. Naho u Burusia buyobowe na Anatoly Punchuk, Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cya Leta y’u Burusiya gishinzwe ubutwererane mu bya gisirikare n’ikoranabuhanga rya gisirikare.

‎Mu bikorwa biri ku mpande z’iyi nama, intumwa zaturutse mu Burusiya zanagiriye uruzinduko rw’ubugwaneza Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

‎Ibiganiro byibanze ku kurushaho gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi, hanasuzumwa uburyo bwo kurushaho kwagura imikoranire mu nzego zitandukanye zirebana n’umutekano n’iterambere ry’urwego rwa gisirikare.

‎Iyi nama inabaye mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere umubano n’ibihugu bitandukanye hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare, amahugurwa ndetse n’ikoranabuhanga rifasha mu bikorwa byo kurinda umutekano.

‎Iyi nama ngarukamwaka ni urubuga rwo gusuzumiraho aho ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi bugeze, ndetse no kurebera hamwe indi mikoranire mishya y’ubufatanye.

Manishimwe Janvier Political Journalist II Communication Specialist ll Tel:+250785584281

RDF yakiriye inama ya Karindwi ihuza u Rwanda n’u Burusiya mu bya gisirikare

May 21, 2026 - 05:52
May 21, 2026 - 09:14