issa
Ngoma: Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yasabye abayobozi kwirinda gusiragiza abaturage

May 16, 2026 - 20:35
 0

Ubwo yari mu ruzinduko rw'akazi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2026, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yasabye abayobozi kwirinda gusiragiza abaturage mu gihe bakeneye serivisi mu nzego z'ibanze.

Mbere yo kugirana ibiganiro n'abahagarariye inzego zitandukanye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba  Pudence Rubingisa, yasuye ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Ngoma.

Mu bikorwa byasuwe na Minisitiri w'Ubutegetsi na Guverineri Rubingisa harimo uruganda 1000 Hills Products Rwanda Ltd ruherereye mu Murenge wa Mugesera,  urwo ruganda rukaba rukora ibikorwa byo kumisha no gutunganya imbuto zitandukanye hagamijwe kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi.

Minisitiri Habimana yanasuye Umurenge wa Karembo aho yakurikiranye igikorwa cyo kwemeza imyirondoro no kwifotoza ku baturage kugira ngo bazahabwe Indangamuntu koranabuhanga ashimira abaturage uko bitabira iki gikorwa.

Nyuma yo gusura ibyo bikorwa Minisitiri Dominique Habimana yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abakozi b’Akarere ka Ngoma,mu butumwa yabahaye bwibanze ku gutanga serivisi nziza birinda gusiragiza umuturage, gukoresha neza amahirwe y’iterambere akarere gafite, gukurikirana imishinga ifasha abaturage kwivana mu bukene no kunoza imikorere n’imikoranire mu nzego z'ibanze.

Minisitiri Habimana yasabye buri wese mu nshingano afite kurushaho kwegera abaturage, kubakemurira ibibazo ku gihe no kwirinda ibikorwa byose byatuma umuturage asiragizwa mu gihe akeneye serivisi. 

Uruzinduko rwa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu mu Karere ka Ngoma rwabaye mu gihe Leta y'u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu gushimangira ihame ry'imiyoborere myiza no kwegereza abaturage zibafitiye akamaro hagamijwe kwihutisha iterambere ry'abaturage.

May 16, 2026 - 21:31