issa
Nyagatare:  Abahinzi basabwe kunoza imicungire y'amakoperative no kongera umusaruro

May 30, 2026 - 11:58
 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr Uwituze Solange mu butumwa yahaye abayobora amakoperative y'abahinzi mu turere two mu Ntara y'Iburasirazuba, yabasabye kunoza imicungire y'amakoperative no guhinga mu buryo butuma umusaruro wiyongera cyane .

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Solange Uwituze, ku wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2026, yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Karere ka Nyagatare aho yasuye ibikorwa by’ubuhinzi bikorerwa mu kibaya cyuhirwa cya Kagitumba, hagamije kureba uko umusaruro w’ubuhinzi warushaho kwiyongera mu gihembwe cy’ihinga cya 2026 C.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi n'abayobozi barikumwe barimo Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa, umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry n'inzego z'Umutekano basuye ibikorwa by’ubuhinzi bikorerwa mu Cyanya cyuhirwa  mu kibaya cya Kagitumba, banasura abahinzi bahing imiteja mu Murenge wa Rwempasha, Akagari ka Kabare, aho barebye uko abahinzi bakoresha uburyo bugezweho mu kongera umusaruro no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Nyuma yo gusura ibyo bikorwa, habaye inama yahuje abahagarariye amakoperative y’ubuhinzi yo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana. Iyi nama yibanze ku ngamba zigamije guteza imbere ubuhinzi mu Ntara y’Iburasirazuba binyuze mu kwifashisha  ikoranabuhanga mu buhinzi , kunoza imikorere y’amakoperative n'ingendo shuri zigamije gusangira ubunararibonye mu makoperative y'abahinzi.

Mu biganiro byabereye muri iyo nama, abitabiriye basangije bagenzi babo ubunararibonye bafite mu buhinzi bwa kijyambere, bagaragaza ko guhuza imbaraga no gusangira ubumenyi biri mu bituma umusaruro urushaho kwiyongera.

Dr. Solange Uwituze yashimangiye ko amakoperative afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubuhinzi, asaba abayobozi n’abanyamuryango bayo gucunga neza umutungo wa koperative no gushyira imbere imibereho myiza y’abanyamuryango. Yanasabye abahinzi kwita ku byanya bigega byatoranyijwe nk’inkingi y’ikorwa ry’ubuhinzi bugezweho, gukoresha neza amazi yuhira imyaka no gukomeza gushyira mu bikorwa ubuhinzi bubungabunga ubutaka kugira ngo umusaruro ukomeze kwiyongera mu buryo burambye.

Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko kungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye hagati y’amakoperative ari imwe mu nzira zafasha kuzamura umusaruro w’ubuhinzi no guteza imbere imibereho y’abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba, aho ubuhinzi bukomeje kuba inkingi y’ubukungu bw’abaturage benshi.

Uru ruzinduko rwabaye mu gihe Leta y'u Rwanda ikomeje gushyiraho gahunda zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere gahunda yo kuhira no gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo kugera ku ntego yo kwihaza mu biribwa no kwihutisha iterambere ry' ubukungu bw’igihugu.

May 30, 2026 - 13:06