Nyagatare: Aborozi basabwe gufata ingamba zigamije kongera umukamo no kwita ku buziranenge bw'amata
Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2026, yahuje abororera mu Murenge wa Karangazi, aborozi basabwe korora bagamije kwihutisha iterambere ryabo.
Inama yahuje aborozi yabereye mu Kagari ka Ndama, mu mudugudu wa Rwabiharamba ku bufatanye bw'Akarere ka Nyagatare n'muryango utari uwa Leta witwa Ripple Effect Rwanda.
Iyo nama yari igamije kurebera hamwe uko ubworozi buhagaze no gushaka umuti ibibazo bibangamiye iterambere ry'ubworozi iyi nama kandi yitabiriwe n’aborozi, abayobozi b’inzego z’ibanze, abashinzwe ubworozi n’abandi bafatanyabikorwa bafite aho bahurira n’iterambere ry’ubworozi.
Mu biganiro byatanzwe, hagarutswe ku ishusho rusange y’ubworozi mu Murenge wa Karangazi, aho hagaragajwe ko ubworozi bukomeje kugira uruhare runini mu kuzamura iterambere ry'imibereho y’abaturage binyuze mu kongera umukamo, kubona ifumbire ikoreshwa mu buhinzi no gucuruza ibikomoka ku matungo.
Aborozi bagaragaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu guteza imbere ubworozi bwa kijyambere, ariko bagaragaza imbogamizi bahura nazo zirimo ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi buhagije mu bihe by’izuba, indwara z’amatungo, ikibazo cy’umukamo muke ku nka zimwe na zimwe, ndetse n’imyumvire ikiri hasi ku buryo bwo korora kijyambere kuri bamwe mu borozi .
Umuyobozi w’Akarere Kakooza Henry yashimangiye ko ubworozi bufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’abatiye Akarere ka Nyagatare, asaba aborozi gukomeza gushyira imbere uburyo bugezweho bwo korora kugira ngo bongere umukamo ndetse n’umusaruro w'ibikomoka ku matungo.
Yagize ati “Dukwiye gukoresha neza amahirwe dufite mu bworozi, tukita ku buryo bwo kugaburira Inka n'isuku yazo no gukurikiza inama zitangwa n'abaganga b’amatungo kugira ngo tubashe kongera umukamo no kubona amata yujuje ubuziranenge.”
Muri iyi nama kandi hafatiwemo ingamba zitandukanye zigamije guteza imbere ubworozi muri uyu Murenge. Zimwe muri izo ngamba harimo gukangurira aborozi guhunika ubwatsi kugira ngo buzafashe amatungo mu bihe by’izuba, kongera ibikorwa byo gukingira no kuvura amatungo hakiri kare, no gukomeza guhugura aborozi ku buryo bwo korora inka zitanga umukamo .
Aborozi banaganirijwe ku kamaro ko kunoza isuku y’amata agezwa ku makusanyirizo, hagamijwe kwirinda ko amata yangirika no gukomeza kubungabunga ubuziranenge bwayo. Bamwe mu borozi bitabiriye iyi nama bagaragaje ko ibiganiro bahawe byabafashije gusobanukirwa byinshi ku buryo bwo korora kijyambere no kwita ku matungo yabo, bavuga ko biyemeje gushyira mu bikorwa inama bahawe kugira ngo bongere umusaruro w’ibikomoka ku matungo ndetse n’inyungu bakura mu bworozi.
Iyi nama ibaye mu gihe ubuyobozi bw’Akarere bukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere urwego rw’ubworozi nk’imwe mu nkingi zifasha abaturage kwivana mu bukene no guteza imbere imibereho myiza yabo.



Kinyarwanda
English






