USA: Imbwa ikurikiranweho kurasa umugore
Polisi yo muri Nebraska muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye gukora iperereza ku kibazo cy’imbwa yarashe umugore ariko ku bw’amahirwe ararusimbuka.
Ibi byabaye ku tariki 23 Gicurasi 2026, ndetse ubwo iki kibazo cyamaraga kuba, Polisi yabanje gukeka ko uyu mugore yarashwe n’umugabo wari hafi aho ariko nyuma biza kumenyekana ko iki cyaha cyakozwe n’imbwa ye.
Kuri uwo munsi polisi yo muri Nebraska yahamagawe ibwirwa ko mu iguriro riri hafi aho hari umugore urashwe.
Nyuma y'iperereza, Polisi yasanze isasu ryakomerekeje uyu mugore, ryaraturutse mu modoka yari iparitse hafi y’iryo guriro. Bituma hahita hakekwa nyirayo.
Iperereza ryisumbuye ryaje kugaragaza ko ubwo uwo mugore yaraswaga umugabo wari utwaye iyi modoka yari yayivuyemo ari mu iryo guriro.
Byaje kugaragara ko uyu mugore yarashwe n’imbwa uyu mugabo yasize mu modoka, ifata imbunda yari irimo irasa ikoresheje ijanja.
Makuru avuga ko uwo mugore warashwe yahise ajyanwa kwa muganga yitabwaho nubwo yari afite ibikomere bidakanganye.



Kinyarwanda
English






