issa
Nyamagabe: Imibiri 75 y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu butaka bw’abihayimana

May 22, 2026 - 07:05
 0

Imibiri 75 bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabonetse mu gihe cy’iminsi ibiri, ahari hagiye kwagurirwa inyubako y’Ishuri Ryisumbuye rya Mutagatifu Hannibal.

Amakuru y’iyi mibiri yatangiye kumenyekana ku tariki 20 Gicurasi 2026, iboneka mu Mudugudu wa Bamba, Akagari ka Kavumu, mu Murenge wa Kaduha, ho mu Karere ka Nyamagabe.

Bivugwa ko imibiri yabonetse biturutse ku bikorwa byo gusiza ikibanza cy'inyubako z’Ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Hannibal, rihereye i Kaduha, maze ubwo bari muri icyo gikorwa batangira kubona iyo mibiri.

Ku tariki ya 20 Gicurasi habonetse imibiri 25, inzego z’ubuyobozi zihita zimenyeshwa, none ku wa 21 Gicurasi 2026, hakorwa umuganda w’abaturage, haboneka imibiri 50.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyamagabe, Sindikubwabo Patrick, yavuze ko aho iyi mibiri yabonetse mu gihe cya Jenoside hari bariyeri yiciweho Abatutsi benshi, bityo ko bitatunguranye kuba haboneka umubare munini w’imibiri, ndetse hakaba ari no hafi y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kaduha, ahiciwe abasaga ibihumbi 47.

Yagize ati “Mu minsi ibiri hamaze kuboneka imibiri 75 n’imyenda 100 bigaragara ko ari yo bari bambaye batabwa mu cyobo. Ntibitangaje, kuko mu gihe cya Jenoside hari bariyeri yiciweho abantu benshi, kandi bwari ubutaka butigeze bugira icyo bukorerwaho kuva Jenoside yahagarikwa. Aho hantu ni igice kiri ruguru y’urwibutso, turakeganya ko tuzakomeza kuhabona n’indi mibiri.’’

Yakomeje avuga ko aho iyi mibiri yabonetse ari mu butaka bw’abihayimana, ndetse ko n’iryo shuri riri kwagurwa ryashinzwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muyobozi yavuze ko uretse aha mu Murenge wa Kaduha habonetse iyi mibiri, kuva muri Mutarama 2026 hari ahandi habonetse imibiri 15 binyuze mu gukora ibikorwa rusange nko gukora amaterasi n’ibindi.