issa
Nyarugenge: Yakubise umugabo amushinja gushaka gukuramo inda umugore we amaze imyaka ibiri atwite

May 25, 2026 - 16:49
 0

Umugabo witwa Jean Paul wo mu Kagari ka Katabaro mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, yakubiswe bikomeye na mugenzi we uzwi ku zina rya Mayonde amushinja gushaka gukuramo inda umugore we amaze imyaka ibiri atwite.

Ibi byabereye hafi y’isoko rya Kimisagara ahagana saa kumi z'umugoroba wo ku Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2026

Umugabo Jean Paul yabwiye UKWELITIMES. ko umugore we amaze imyaka ibiri atwite kubera ko bamuzinze.

Avuga ko we n’umugore we, babaroze ndetse uwo mugabo witwa Mayonde yamukubise bitewe n’uko yahuye n’umugore we aramuhobera cyane ari nako amukanda inda ashaka kuyikuramo.

Yagize ati “ Ni ukuvuga yahuye n’umugore wanjye aramuhobera amukanda inda bikomeye kandi abona ko atwite ashaka gusa ko nayo ivamo.”

Yashimangiye ko impamvu yamukubise yari agamije ko bibera urugero n’abandi batifuza ko umgore we abyara.

Ati “ Urebye dufite abanzi benshi kubera ko umugore bamuzinze ubu amaze imyaka ibiri atwite, ibaze ko hari n’ubwo badutega amaraso y’ingurube tukayasimbuka mu gitonod tukabyuka twenda gupfa.”

Yongeyeho ko we n’umugore we bamaze imyaka 6 babana bitemewe n'amategeko ndetse bamaze gupfisha abana batatu bose babyaanye.

Uyu mugabo witwa Mayonde wakubiswe azizwa gushaka gukuramo inda umugore w’abandi atwite, we yabwiye umunyamakuru wa UKWELITIMES ko bamubeshyera.

Ati “ Arambeshyera rwose, nibyo koko baroze umugore we ariko ntabwo nashakaga gukuramo inda atwite ahubwo yabikoze kubera bya bindi byo gufuha.”

Nyuma y’uko abaturage babonye ko uwo mugabo ashobora kwica mugenzi we bahise bamutabara bamumukura hejuru. 

Abaturage bahise batabara

Jean Paul yakubise mugenzi we amushinja ko yashakaga gukuramo inda umugore we amaze imyaka ibiri atwite

May 25, 2026 - 17:54