Minisitiri Nduhungirehe yishimiye impano Arsenal FC yahaye Abanyarwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb, Olivier Nduhungirehe, yishimiye ko Arsenal FC yahaye igikombe abakunzi bayo ariko by’umwihariko abanyarwanda kuko ari wo mwaka wa nyuma iri gukorana na Visit Rwanda.
Ku cyumweru tariki 24 Gicurasi 2026, nibwo ikipe ya Arsenal FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona nyuma yo gusoza umwaka ari iya mbere n’amanota 85. Ibi Arsenal FC yabigezeho nyuma yo gutsinda ikipe ya Crystal Palace ibitego 2-1, ariko yari yaragitwaye mbere nyuma yaho Manchester City inganyije na AFC Bournemouth igitego 1-1.
Abanyarwanda batandukanye mu gihugu bateraniye hamwe mu buryo bwo kwishimira iki gikombe Arsenal FC yatwaye nyuma y’imyaka 22 kuko icyo yaherukaga yagitwaye mu mwaka wa 2004.
Mu bakunzi ba Arsenal FC bari bateraniye muri Kigali Universe, bari barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe udasiba kwerekana ko akunda ikipe ya Arsenal FC bigakubitiraho ko yakoranaga n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.
Nyuma yo kwishimira iki gikombe, Nduhungirehe yafashe ijambo aha ubutumwa abanyarwanda muri rusange by’umwihariko abafana ba Arsenal FC ababwira ko bakwiye kwishima kuko igikombe cya Shampiyona iyi kipe yegukanye ari impano ibahaye mu gihe u Rwanda na Arsenal birimo gusoza amasezerano y’imikoranire.
Yagize ati “ Hari hashize imyaka 8 dukorana na Arsenal FC (muri Visit Rwanda), twibazaga igihe tuzatwarira iki gikombe tugaheba, Tuba aba kabiri, Manchester City iza, Liverpool FC nayo ariko mu mwaka wa nyuma baduhaye impano nziza y’iki gikombe.”
Uyu muyobozi kandi yabwiye abakunzi ba Arsenal FC ko bitarangiye bagomba no kwegukana igikombe cya UEFA Champions League bazakinamo na Paris Saint Germain tariki 30 Gicurasi 2026.
Ikipe ya Arsenal FC yegukanye igikombe ikoze agashya kuko itigeze iterwa Penalite n’imwe ndetse yasoje nta karita y’umutuku ihawe. Arsenal FC niramuka yegukanye igikombe cya UEFA Champions League izaba itwaye igikombe idatsinzwe umukino wose.
Minisitiri Nduhungirehe yarebye umukino muri Kigali Universe



Kinyarwanda
English






