issa
U Rwanda rwanyagiye Grenada, Sahabo yishimira igitego cya mbere mu Mavubi

Mar 28, 2026 - 00:00
 0

Ku Isaha ya Saa tatu z’ijoro zo kuri Uyu wa Gatanu tariki 27 Weurwe 2026, nibwo umukino hagati y’u Rwanda na Grenada wabaye.

Mu umukino wari ukomeye ariko woroheye cyane ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kuko yitwaye neza kuva umukino utangiye kugeza urangiye.

Nubwo abasore bayo barimo Biramahire Abeddy bagiye bahusha uburyo bukomeye kandi wabonaga bugomba kuvamo ibitego, baje kwikosora ku munota wa 43 Mikels Leroy-Jacques, atsinda igitego kiza ku ruhande rw’u Rwanda.

Nyuma gato u Rwanda rwongeye kubona igitego cya kabiri gitsinzwe na Kwizera Jojea ku mupira mwiza yahawe na Biramahire Abeddy, igice cya mbere kirangira u Rwanda rwitwaye neza ku bitego 2-0 bwa Grenada wabonaga itari mu mukino.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi n’ubundi  ku ruhande rw’u Rwanda ariko batangira kubona izamu nanone bikomeza kwanga. Ikipe y’igihugu ya Grenada yagendaga nayo inyuzamo ikataka izamu ry’u Rwanda ariko ukabona nta kibazo iteza gikomeye.

Ku munota wa 70, u Rwanda rwabonye igitego cya Gatatu gitsinzwe na Bizimana Djihad watunguye umuzamu wa Grenada nyuma yuko yari yaje imbere atsindwa igitego wavuga ko ari we wabyiteye ndetse hakazaho n’ubuhangwa bwa Djihad wagitsinze.

Ku munota wa 82, Hakim Sahabo yatsinze igitego cye cya mbere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse akishimira mu buryo budasanzwe kuko wabonaga ari kiza kandi mu buryo bwo kwiyunga n’abafana. Ni umupira mwiza yahawe na Uwineza Jean Rene wari wambuye umupira abasore ba Grenada, Sahabo ntiyakora ikosa atsinda igitego cya Kane.

Umukino waje kurangira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi inyagiye Grenada ibitego 4-0 bituma igera ku mukino wa nyuma wa FIFA Series’s 2026, aho izahura na Estonia yasezereye ikipe y’igihugu ya Kenya kuri Penalite 4-3 nyuma yaho zinganyije igitego 1-1.

Umukino wa nyuma uzaba ku wa mbere tariki 30 werurwe 2026. Ni umukino uzabanzirizwa n’uw’umwanya wa Gatatu hagati ya Grenada na Kenya.

.Image

Image

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373