issa
Minisitiri Dr Nsanzimana:  Yagaragaje ko abima imbangukiragutabara inzira bakwiye guhanwa

Mar 27, 2026 - 23:05
 0

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yasobanuye ko imbangukiragutabara idakwiriye kurwanira umuhanda n’izindi modoka anagaragaza ko abayima inzira babigambiriye bakwiriye no guhanwa.

Ibi yabigarutseho ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yari mu Nteko Ishinga Amategeko, agaragaza ibikorwa guverinoma yakoze mu guteza imbere umuturage, mu kiganiro cyibanze cyane ku byagezweho mu rwego rw’ubuzima hagamijwe kwita ku buzima bw’abaturage n’ibiteganywa gukorwa.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasobanuye ko mu mihanda abantu badakwiriye kurwanira inzira n’imbangukiragutabara kandi iba itwaye abarwayi.

Yavuze ko imbangukiragutabara idakwiye kurwanira umuhanda n’izindi modoka. Ziyiha inzira kubera ko iba itwaye umurwayi ndetse dukwiye kumvisha abanyarwanda ko iyo imbangukiragutabara ihageze ugomba kuyireka ikagenda.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yanagaragaje ko kudaha inzira imbangukiragutabara ari umuco mubi kandi ukwiye guhanwa.

Yasobanuye ko ubu imbangukiragutabara 90% zirimo uburyo bw’ikoranabuhanga na camera zifasha kugenzura abashoferi bazitwaye n’ibyo zitwaye kuko hari ubwo wasangaga mbere batwara ibintu n’abandi batari abarwayi.

Yongeyeho ko hashyizwemo ikoranabuhanga rituma umushoferi wanyoye ku nzoga adashobora kuyitwara.

Umudepite Niyorurema Jean René yagaragaje ko hari impungenge ku mbangukiragutabara zigenda nabi mu mihanda ku buryo zishobora guteza impanuka.

Yagize ati "Izi mbangukiragutabara zigendera ku muvuduko ukabije, ndetse ntizubahiriza amategeko, ntabwo zita ku byapa byo ku muhanda. Ibi kandi bitwara ubuzima bw’abantu."

Senateri Uwera Peragie, we yasabye ko hakwiye gushyirwaho ikoranabuhanga, ryatuma imbangukiragutabara ihaguruka izi neza ahantu yanyura hatari imodoka nyinshi, kuko "iyo iciye ahari ‘embouteillage’ n’ubundi abakoresha umuhanda babura aho bihengeka ngo bayihigamire.’

Kugeza ubu mu Rwanda hari imbagukiragutabara 510, zivuye kuri 263 muri 2023.

Mar 27, 2026 - 23:07