issa
Perezida Kagame na Emir wa Qatar bagiranye ibiganiro ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi

May 24, 2026 - 13:48
 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani, byibanze ku mubano hagati y’ibihugu byombi ndetse n’uburyo bwo kurushaho kuwagura no kuwushimangira.

Ibi biganiro byo kuri iki cyumweru tariki 24 Gicurasi 2026 byabereye muri Amiri Diwan i Doha, mu ruzinduko rw’akazi Perezida Kagame ari kugirira muri Qatar.

Ubuyobozi bwa Qatar bwagaragaje ko abayobozi bombi baganiriye ku bufatanye hagati y’u Rwanda na Qatar ndetse n’inzira zakomeza guteza imbere inyungu rusange z’ibihugu byombi.

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ubwikorezi bwo mu kirere, ishoramari, ubukerarugendo n’ubufatanye mu bya dipolomasi.

Mu myaka yashize, ibihugu byombi byakomeje kugirana amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, aho Qatar yashoye imari mu mishinga itandukanye mu Rwanda, harimo n’ikorwa ry’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Doha rukomeje kugaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza guteza imbere umubano ushingiye ku bufatanye n’iterambere rirambye.

Elia Byukusenge Chief Editor at Ukwelitimes, passionate about credible journalism and impactful storytelling.