issa
Perezida Kagame yashimye ubufatanye bw’u Rwanda na OC University bumaze imyaka 20

May 24, 2026 - 06:48
 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko ubufatanye hagati y’u Rwanda na Oklahoma Christian University bwagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubumenyi n’ubuyobozi bw’Abanyarwanda binyuze muri gahunda ya Presidential Scholars Program.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu birori byo kwizihiza imyaka 20 y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’iyi kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Kagame yavuze ko mu mwaka wa 2006, abanyeshuri 10 ba mbere b’Abanyarwanda bagiye kwiga muri Oklahoma Christian University binyuze muri iyi gahunda ya Presidential Scholars Program.

Yagize ati “Nyuma y’iyo myaka ibiri ishize, ubu hamaze kuboneka abarenga 700 barangije muri iyi gahunda, bakorera igihugu mu myanya itandukanye y’ubuyobozi harimo abayobozi bakuru muri Guverinoma ndetse n’abayobozi mu rwego rw’abikorera.”

Yakomeje avuga ko intsinzi y’aba banyeshuri yatumye n’izindi kaminuza zitangira gutanga amahirwe ya buruse ku banyeshuri b’Abanyarwanda, harimo n’abishyura amashuri yabo ku giti cyabo.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kubakira kuri ibi byagezweho mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye n’iyi kaminuza.

Yagize ati “Imyaka 20 ni intambwe idasanzwe. Dukomeze gukorana kugira ngo twandike igice gikurikira cy’uru rugendo rwacu.”

Ubu bufatanye bwagize uruhare mu guteza imbere ubushobozi bw’urubyiruko rw’Abanyarwanda, cyane cyane mu bijyanye n’uburezi, ubuyobozi ndetse n’iterambere ry’umwuga, aho benshi mu barangije amasomo muri iyi gahunda bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Elia Byukusenge Chief Editor at Ukwelitimes, passionate about credible journalism and impactful storytelling.