Rubaya yongeye kugabwaho ibitero bya drones za FARDC
Agace ka Rubaya gaherereye muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kongeye kugabwaho ibitero bya drones byakozwe n’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC).
Amakuru yo kuri iki cyumweru tariki 24 Gicurasi 2026, avuga ko ibyo bitero byabaye mu rukerera, aho abaturage bumvise urusaku rw’ibisasu bikomeye byateye ubwoba abaturage batuye muri ako gace gakungahaye ku mabuye y’agaciro.
Umutwe wa AFC/M23 washinje Leta ya Kinshasa kuba iri inyuma y’ibi bitero, uvuga ko byakozwe hifashishijwe drones zarashe mu bice bituwe n’abaturage.
Lawrence Kanyuka, uvugira AFC/M23 mu bya Politiki, yavuze ko ibyo bitero byatangiye mu masaha ya saa munani z’ijoro, ashinja FARDC gukora ibikorwa bishobora guteza impfu z’abasivili.
Rubaya ni agace gafite akamaro gakomeye kubera ubucukuzi bwa coltan, imwe mu mabuye y’agaciro akoreshwa mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga ku rwego rw’isi. Raporo zitandukanye zigaragaza ko ako gace gatanga umusaruro munini wa coltan ku isi.
Ni mu gihe kandi FARDC ifatanyije n'imitwe y'imyeshyamba ya Wazalendo ikomeje kwesurana na AFC/M23, aho imirwano ikomeje gufata indi ntera mu bice byinshi bya Masisi no hafi ya Rubaya.



Kinyarwanda
English






