Uganda: Ebola yahitanye abandi bantu batatu
Mu gihe icyorezo cya Ebola gikomeje guteza impungenge mu karere ka Afurika yo Hagati n’Iburasirazuba, igihugu cya Uganda cyatangaje ko hari abandi bantu batatu bishwe n’iki cyorezo, bituma umubare w’abamaze guhitanwa na cyo muri icyo gihugu ugera kuri batanu.
Amakuru yatangajwe n’inzego z’ubuzima muri Uganda ku wa 23 Gicurasi 2026 avuga ko abo bantu batatu bashya bishwe na Ebola barimo umushoferi wari waratwaye umurwayi wa mbere wabonetse muri icyo gihugu, umukozi wo kwa muganga wamwitagaho hamwe n’umugore w’umucuruzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abashinzwe ubuzima muri Uganda bavuga ko abo bose bahuye bya hafi n’umurwayi wa mbere wanduye Ebola wagaragaye mu mujyi wa Kampala, ibyabateye na bo kwandura mu buryo bworoshye bitewe ahanini n’imiterere y’iyi ndwara yandurira cyane mu gukora ku matembabuzi y’umubiri w’uyirwaye.
Iki cyorezo cyugarije Uganda mu gihe yari imaze iminsi igifatiye ingamba zo kurinda ko cyakwirakwira mu baturage zirimo gufunga imipaka igihuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’itangazo ryari ryatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS/WHO, ryavugaga ko hari ibyago byinshi by’uko cyakwirakwira mu bihugu bihana imbibi na Congo.
Imiryango itandukanye irengera ikiremwamuntu ku isi ikomeje gutangaza ko umutekano muke ukigaragara mu burasirazuba bwa RDC ushobora gukoma mu nkokora ibikorwa byo guhangana n’iki cyorezo. Ivuga ko abaturage benshi bakomeje guhunga imirwano yabo bakambuka imipaka bajya gushaka umutekano, ubucuruzi cyangwa ubuvuzi mu bindi bihugu, ibishobora gutuma abanduye binjira bakanduza abo bahasanze bityo bikongera ubwandu bwacyo.
Ebola ni indwara iterwa na virusi yitwa Ebola Virus Disease ikwirakwira binyuze mu gukora ku maraso cyangwa andi matembabuzi y’umubiri y’uwanduye.



Kinyarwanda
English






