issa
Perezida wa Komisiyo ya AU atewe  impungenge n'ubwiyongere bwa Ebola muri RDC na Uganda

May 18, 2026 - 15:48
 0

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, yatangaje ko afite impungenge zikomeye ku byorezo bya Ebola bikomeje kwibasira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Uganda, anaburira ko bishobora gukwira mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Mu itangazo yashyize hanze ku wa 18 Gicurasi 2026, yavuze ko icyo cyorezo cya Ebola gikomeje guteza ibyago ku buzima bw’abaturage, cyane cyane mu gihe hari ubwiyongere bw’ingendo n’imikoranire hagati y’ibihugu byo mu karere.

Perezida wa Komisiyo ya AU yashimiye Guverinoma ya RDC n’iya Uganda, inzego z’ubuzima ndetse n’abakozi bari ku murongo wa mbere mu guhangana n’iki cyorezo, kubera uburyo bwihuse bakomeje kwitwaramo mu kugenzura no gukumira ikwirakwira ryacyo nubwo bakorera mu bihe bikomeye.

Yanashimye ibihugu bituranye byatangiye gushyira imbaraga mu ngamba zo kwitegura no gukaza ibikorwa byo gukumira Ebola, by’umwihariko Sudani y'Epfo, ikomeje gufata ingamba zo kurinda abaturage bayo.

AU yavuze ko gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika, inzego z’ubuzima n’imiryango mpuzamahanga ari ingenzi kugira ngo iki cyorezo kitazakwira henshi ku mugabane.

Elia Byukusenge Chief Editor at Ukwelitimes, passionate about credible journalism and impactful storytelling.