Amerika yatangaje ubufasha bwo guhangana na Ebola muri RDC na Uganda
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe ububanyi n’amahanga, yatangaje ko iri guhuza ibikorwa byo gutanga ubutabazi no gufasha mu kurwanya icyorezo cya Ebola gikomeje kwibasira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Uganda.
Mu itangazo ryashyizwe hanze, yavuze ko mu gihe kitarenze amasaha 48 iki cyorezo gitangajwe, hahise hatangira gahunda yihutirwa yo kugihashya ndetse hanatangwa miliyoni 13 z’amadolari ya Amerika yo gufasha ibikorwa by’ibanze byo gutabara abaturage no gukomeza gahunda z’ubuzima.
Amerika yavuze kandi ko iri gukoresha ubushobozi bwayo ndetse n’inkunga isanzwe itera ikigega cya OCHA gifasha ibikorwa by’ubutabazi muri RDC na Uganda, mu rwego rwo kwihutisha itangwa ry’imfashanyo ndetse no gukorana bya hafi n’Umuryango w’Abibumbye.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko ubuyobozi bwa Amerika bukomeje kugira uruhare rukomeye mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima byibasira isi, cyane cyane indwara z’ibyorezo bishobora gukwirakwira mu bihugu byinshi.
Mu minsi ishize, ibihugu byo mu karere byakajije ingamba zo gukumira Ebola, harimo gukaza igenzura ku mipaka, gukangurira abaturage kwita ku isuku ndetse no gutahura hakiri kare abafite ibimenyetso by’iyi ndwara.
U Rwanda by'umwihariko rwamaze gufunga imipaka yarwo yose iruhuza na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.



Kinyarwanda
English






