Rayon Sports igiye gushaka abandi batoza bakomeye
Ikipe ya Rayon Sports igiye gushaka abatoza bakomeye bazajya batoza ikipe y’abato nyuma yo kuzana umuyobozi mushya ushinzwe ibikorwa bya Siporo.
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye gutegura ikipe yo mu gihe kirambye ari nacyo kintu cya mbere cyatumye bazana umuyobozi ushinzwe ibikorwa byose bya siporo muri gahunda yo kuzamura impano no gushyiraho uburyo bw’imikinire bugaragara.
Umuyobozi ushinzwe ibya Siporo muri Rayon Sports, ni umufaransa Dylan Lienart. Kuri uyu wa mbere nibwo uyu muyobozi yatangiye akazi ke ndetse yakiriwe na Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah amwereka aho azajya akorera akazi ke mu biro bya Rayon Sports.
Ku wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2026, nibwo Dylan Lienar yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru rya Rayon Sports agaruka ku byo agiye gukora muri iyi kipe birimo gushyiraho uburyo bushya bw’imikinire nyuma yo kubona ko abafana bakunda ikipe ijya imbere ndetse ishaka ibitego.
Dylan Lienar yagarutse ku mpamvu yahisemo kuza muri Rayon Sports agaragaza ko ari icyemezo cye bwite ndetse yifuzaga guhindura kugira ngo areba ahandi uko biba bimeze.
Yagize ati “Mbere na mbere ni icyemezo cyanjye bwite kuko nahoraga nshaka gukorera hanze y’u Bufaransa no kumenya indi mico. Igihe nakoraga muri PSG nazengurutse isi inshuro hafi ebyiri mu myaka ibiri, ibyo binyereka ko nshaka guhura n’abantu bashya no kumenya indi mikorere.”
Yakomeje avuga ko yakoze ubushakashatsi asanga Rayon Sports ari ikipe y’abafana benshi, ndetse abona ko imaze imyaka myinshi idatwara ibikombe byamuteye gutekereza kuza hano mu Rwanda.
Yagize ati “ Nakoze ubushakashatsi bwinshi kuri Rayon Sports mbona abafana badasanzwe, amateka akomeye ndetse n’uko ari imwe mu makipe akunzwe cyane. Kuba ikipe imaze imyaka irindwi idatwara igikombe byanteye gutekereza ko hari umushinga ukomeye wo kongera kuyisubiza ku rwego rwo hejuru no kugera kure muri CAF Champions League.”
Dylan yagarutse kandi ku byo agiye gufasha abatoza ba Rayon Sports mu bagabo ndetse n’abagore kugira ngo itangire kubona intsinzi bihoraho.
Yagize ati “Ku makipe makuru y’abagabo n’abagore, nzajya mfasha umutoza n’abakozi be, turebe ibyo bakeneye, abakinnyi bagomba kugurwa ndetse tunubake urwego rwo kwitwara neza. Niba dushaka kuba ikipe y’icyitegererezo mu Rwanda no muri Afurika, tugomba kugira urwego rwiza rw’ubuvuzi, isesenguramakuru ndetse n’isesengura ry’amashusho.”
Uyu muyobozi yatangaje ko muri iyi myubakire ya Rayon Sports, hagomba gushyirwaho abatoza bazafasha abakinnyi bakiri bato kugira ngo bazamuke.
Yagize ati “Ku bana bato, intego ni ugushaka abatoza beza no gushyiraho uburyo bumwe bwo gutoza kugira ngo abana benshi bazamuke bagere mu ikipe nkuru. Ibyo ni ingenzi cyane kuri njye.”
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje uyu muyobozi mushya mu gihe irimo kwitegura umukino wa nyuma w‘igikombe cy’Amahoro izakinamo na APR FC.
Iyi ni intambwe ya mbere ubuyobozi bwa Murenzi Abdallah bukoze kuko ibi bibaye mu gihe ikomeje urugamba rwo kubaka inzego. Byitezwe ko hari n’abandi bazongerwamo kugira ngo ikipe irusheho kujya ku rwego mpuzamahanga.



Kinyarwanda
English






