Abasirikare b’u Rwanda muri MINUSCA batanze ubuvuzi ku buntu ku bagororwa bo muri Bria
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Santarafurika, MINUSCA, bakomeje ibikorwa byo gufasha abaturage binyuze mu serivisi zitandukanye z’ubuzima.
Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2026, Ibitaro bya Rwanda Level 2+ bifatanyije na RWABG VIII byatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku bagororwa 68 bo mu Igororero rya Bria, riherereye mu Ntara ya Haute-Kotto muri Santarafurika.
Iki gikorwa kiri mu bikorwa bikorwa muri iki cyumweru hagamijwe kwizihiza Umunsi w’Umuryango w’Abibumbye uteganyijwe kuri uyu wa 29 Gicurasi 2026.
Serivisi zatanzwe zirimo ubuvuzi rusange bw’indwara zitandukanye, ubuvuzi bw’amenyo, ubuvuzi bw’amaso ndetse n’ubuvuzi bw’indwara z’uruhu n’izindi zitandukanye. Abagororwa kandi bahawe imiti ku buntu kugira ngo bakomeze kwitabwaho nyuma yo kwisuzumisha.
Abaturage bo muri aka gace bakomeje gushimira abasirikare b’u Rwanda ku ruhare rwabo mu bikorwa by’ubutabazi n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko ibikorwa by’ubuvuzi n’umutekano bikorwa n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bwa MINUSCA.



Kinyarwanda
English






