OMS yatangaje ko Ebola ishobora guhagarikwa bidatinze
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS/WHO, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko icyorezo cya Ebola gikomeje guhitana abantu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gishobora guhagarikwa bidatinze ku bufatanye n’imiryango mpuzamahanga.
Ni ibyo Tedros Adhanom Ghebreyesus yatangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026, ubwo yageraga i Kinshasa mu murwa mukuru wa RDC, mu bikorwa yajemo bigamije guhangana n’iki cyorezo kimaze guhitana abarenga 114 kuva uyu mwaka watangira.
Uyu muyobozi yatangaje ko we n’itsinda rye bamaze kugera mu bice bigize Intara ya Ituri iri mu Burasirazuba bwa RDC aho Ebola yugarije cyane mu rwego rwo kugira ibyo bahakorera bijyanye no guhangana n’icyo cyorezo n’ubwo atigeze agira icyo abivugaho cyane.
Yanavuze ko OMS/WHO ku bufatanye n’imiryango itandukanye ku isi barimo gukora ibishoboka byose ngo Ebola ihagarikwe vuba avuga ko ubufatanye n’imbaraga birimo gushyirwa mu bikorwa byo guhangana nayo bizayirangiza.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS/WHO, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yasabye ibihugu n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kongera inkunga itangwa mu bikorwa byo kurwanya Ebola kugira ngo amafaranga akenewe mu kuyirwanya aboneke avuga ko hamaze gutangwa hafi kimwe cya gatatu cy’akenewe.
Yavuze kandi ko intambara n’umutekano muke bigikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa RDC biri mu bituma ibikorwa byo guhangana na Ebola birushaho kugorana. Anasaba impande zihanganye guhagarika imirwano byihuse kugira ngo ubuzima bw’abaturage bubanze kwitabwaho.
Kuva tariki ya 15 Gicurasi 2026, OMS/WHO imaze kwemeza abantu barenga 100 bamaze kwicwa na Ebola muri RDC, ikemeza ko 223 bakekwaho gupfa bayizize mu gihe abakekwaho kuyandura barenga 1,000.
Kugeza ubu nta rukingo cyangwa umuti wihariye wari waboneka kuri ubu bwoko bushya bwa Ebola bwa Bundibugyo bwibasiriye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uretse ko OMS/WHO yemera ko hari urukingo n’imiti birimo kugeragezwa.



Kinyarwanda
English






