issa
Kiyovu Sports yahigiye kwivugana Rayon Sports

May 29, 2026 - 10:35
 0

Ikipe ya Kiyovu Sports yahigiye gutsinda Rayon Sports igashyira iherezo ku nzozi zayo zo gusohokera igihugu.

Ni mu mukino ukomeye cyane uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gicurasi 2026, aho ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports ziraza gukina umukino usoza Shampiyona y’u Rwanda, Bk Pro League, wafashe indi ntera. 

Uyu mukino urimo kuvugwa cyane ndetse washyuhijwe n’abafana ku mpande zombi bitewe n’ibyo aya makipe arimo kurwanira. Ikipe irabasha gutsinda irahita ibona itike yo gusohokera igihugu muri CAF Confederations Cup ariko amahirwe menshi akaba kuri Rayon Sports kuko itsinzwe igitego 1 cyangwa ikanganya byayiha amahirwe menshi.

Mu kiganiro kigufi UKWELITIMES twagiranye n’umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemedi, yadutangarije ko bafite icyizere cyane kuko babona ikipe ya Rayon Sports ifite abakinnyi bakuze ariko kandi Kiyovu Sports yo ikaba ifite abakinnyi bakiri bato kandi bashaka kwigaragaza.  

Yagize ati “ Rayon Sports igomba gukanira kuko yabuze ibikombe byose. Twebwe twatangaje ko dushaka nibura umwanya wa 4 none turi ku mwanya wa 3, urumva ko nta gitutu dufite nk’icyo bariho. Ikindi nuko imyaka bakinnyi bari buze gukina mu kibuga ntabwo ingana. Ikipe yabo irimo abantu bakuze benshi, twebwe abakinnyi barasabwa kwigaragaza kugira ngo babone amasezerano meza n’umushahara mwiza.”

Ku rundi ruhande tuganira n’umuyobozi wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yadutangarije ko ikipe ye yiteguye neza kandi bizeye kuza gutsinda uyu mukino baraza gukina na Kiyovu Sports.

Uyu mukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2026, Saa moya z’ijoro ubere kuri Kigali Pele Stadium. Ikipe ya Kiyovu Sports iri ku mwanya 5 n’amanota 52, naho ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 n’amanota 55.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Kiyovu Sports yahigiye kwivugana Rayon Sports

May 29, 2026 - 10:35
May 29, 2026 - 12:58