Urukiko rwamutegetse kwishyuza miliyoni 10 Frw abo atareze!Ibya Super Manager na MTN Rwanda ni gatebe gatoki
Ku itariki 28 Gicurasi 2026 Urukiko rw'Ubucuruzi rwasomye umwanzuro w'urubanza Super Manager yarezemo MTN Rwanda PLC ku gihangano cyakoreshejwe ku mbuga nkoranyambaga nta burenganzira bwa nyiracyo'Copyright infringement'. Ni umwanzuro uvuga ko Super Manager azishyuza abo atareze asaga miliyoni 10 Frw z'indishyi, igihembo cy'avoka cya 1,500,000, amagarama y'urubanza angana na 20,000 Frw n'amafaranga y'ikurikiranarubanza angana na 300,000 Frw.
Gakumba Patrick alias Super Manager nyuma yo kutanyurwa n’umwanzuro w’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge rwasomye umwanzuro w’urubanza yarezemo MTN Rwanda PLC ashaka indishyi ya miliyoni 380 Frw.
Yavuze ko icyo kigo cy’itumanaho cyakoresheje igihangano cye nta burenganzira yagihaye’Copyright infringement’.
Urukiko rwemeje ko Gakumba Patrick yishyurwa indishyi ya miliyoni 10 Frw n’imiyoboro ya Youtube ya All In One na JB Rwanda kuko ari yo yafashe igihangano cye bakagiha MTN Rwanda PLC.
Mu kiganiro ku murongo wa telefoni na UKWELITIMES Super Manager yavuze ko agiye kujuririra uwo mwanzuro vuba na bwangu kuko atishimiye imikirize y’urubanza MTN Rwanda PLC ikamwishyura kuko niyo yajyanye mu Rukiko, ndetse yavuze ko imiyoboro bamubwiye kwishyuza yasenyutse kandi akaba atari bo yareze.
Urukiko rw’Ubucuruzi rwemeye kwakira ikirego rwashyikirijwe na Gakumba Patrick, rugisuzumye rusanga gifite ishingiro,rwemeje ko igihangano cyakoreshejwe na MTN Rwandacell, mu iyamamaza atari icya Youtube channel ahubwo ari icya Gakumba Patrick.
Rwemeje ko MTN Rwandacell, Quake Rwanda, Ihimbazwe Josue na Iradukunda Emile nta kosa bakoreye Gakumba Patrick kandi ntacyo bagomba kuryozwa.
Rwemeje ko Youtube channel iha Gakumba Patrick indishyi zikurikira; indishyi zikwiriye zingana na miliyoni 10 Frw. Amafaranga y’ikurikiranarubanza ahwanye na 300,000 Frw.
Amafaranga y’igihembo cy’Avoka, angana na 1,500,000 Frw. Rwemeje ko Youtube channel isubiza Gakumba Patrick amafaranga y’igarama y’urubanza yatanze angana na 20,000 Frw.
Muri make Super Manager yareze MTN Rwanda ayishyuza indishyi za miliyoni 380 Frw ku gihangano cye bakoresheje ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Muri urwo rubanza hajemo ba nyiri imiyoboro ya Youtube yamukoresheje icyo kiganiro cyavuyemo amagambo Super Manager yita igihangano cye.
Mu gika cya mbere cy’umwanzuro w’urubanza hariho umucamanza yavuze ko iriya miyoboro ya Youtube ntacyo igomba kuryozwa kandi ko nta kosa bakoreye Super Manager.
Mu gika cya kabiri cy’uwo mwanzuro kandi harimo ukwivuguruza kugaragara. Umucamanza yategetse ko Youtube channel iha Super Manager indishyi za miliyoni 10 Frw, igihembo cy’umwunganizi mu mategeko cya 1,500,000 Frw,amafaranga y’ikurikiranarubanza angana na 300,000 Frw n’igarama ry’urubanza angana na 20,000 Frw.
Ibi bika bibiri biravuguruzanya ku buryo bigoye kumenya muri make icyemezo umucamanza yafashe kuri uru rubanza.



Kinyarwanda
English






