issa
‎Abanyafurika banenze icyemezo cy'Ibihugu bizakira Igikombe cy’Isi cya 2026

May 29, 2026 - 11:34
 0

Abantu batandukanye cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza impungenge n’uburakari nyuma y'itangazo rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico basohoye ku wa 28 Gicurasi 2026, rivuga ku ngamba zafatiwe abagenzi baturuka mu bice bya Afurika bifite ibyago bya Ebola, mu gihe hitegurwa Igikombe cy’Isi ( World Cup 2026) cya FIFA.

‎Ibi bihugu bitatu bizakira iri rushanwa byatangaje ko byashyizeho ingamba zihuriweho z’ubuzima zigamije kurinda abaturage n’abazitabira imikino, barimo abafana, abakinnyi ndetse na ba mukerarugendo.

‎Itangazo ryashyizwe hanze ku wa Kane n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika,Tommy Pigott, ntiryasobanuraga neza imiterere y’izo gahunda cyangwa uko zizashyirwa mu bikorwa.

Nyuma yaryo, bamwe mu Banyafurika n’abakoresha urubuga rwa X banenze uburyo ryatanzwe, bavuga ko rishobora guteza ivangura no gutanga isura mbi ku mugabane w'Afurika.

‎Uwitwa Brian Kiza yavuze ko hari ibihugu byo ku mugabane w'Afurika bishobora gutekereza kutitabira iri rushanwa niba abazaryitabira bazafatwa nk’abateza ikibazo.

‎Yagize ati “Ibihugu bya Afurika bishobora guhagarika kwitabita iri rushanwa. Si ngombwa kwitabira igikorwa kizaba cyuzuyemo guha isura mbi Abanyafurika, cyane cyane abaturuka mu bihugu bitari mu bice byibasiwe.”

U witwa Achilleus CFR, nawe ukoresha X, yasabye ibisobanuro birambuye ku byatangajwe, ati “None se izo ngamba zihuriweho z’ubuzima ku ngendo ni izihe?”

‎Hari kandi uwitwa Dha Ogol wanenze uburyo iri tangazo ryasohowe, avuga ko Ebola atari ikibazo gishya ku Isi ku buryo cyari gikwiye gutangazwa nk’ikintu gitunguranye mbere y’Igikombe cy’Isi.

‎Yagize ati “Ebola imaze kumenyekana kuva mu 1976, kandi amakipe yo muri Afurika amaze imyaka yitabira Igikombe cy’Isi, nta gihugu cyigeze cyakira iri rushanwa ngo gisohore amatangazo ameze nk’aya.”

‎Yakomeje avuga ko ibihugu bikomeye bisanzwe bifite ubushobozi bwo guhangana n’indwara z’ibyorezo, bityo gutangaza ibi mbere y’amarushanwa bikaba bishobora gufatwa nk’ubutumwa bugamije gutera ubwoba cyangwa gushyira igitutu ku Banyafurika.

‎Hari kandi abagaragaje ko amakipe menshi yo muri Afurika azitabira Igikombe cy’Isi cya 2026, bityo ko hakenewe ubwitonzi mu gutangaza ubutumwa nk’ubu kugira ngo budateza ibibazo bitandukanye cyangwa ivangura.

‎Nubwo hari abanenze iki cyemezo, Amerika, Canada na Mexico byavuze ko izi gahunda zigamije gusa kurinda ubuzima bw’abantu no gukomeza ibikorwa by’ingendo n’ubucuruzi mu buryo busanzwe mu gihe hitegurwa kimwe mu bikorwa bya siporo bizakurikirwa n'abatuye imihanda yose  ku Isi.

Manishimwe Janvier Political Journalist II Communication Specialist ll Tel:+250785584281

‎Abanyafurika banenze icyemezo cy'Ibihugu bizakira Igikombe cy’Isi cya 2026

May 29, 2026 - 11:34
May 29, 2026 - 12:37