NATO yanenze Uburusiya kuri dorone bwarashe muri Romania
Umuryango wo gutabarana uhuriweho n’ibihugu by’I Burayi NATO wanenzeUburusiya kuri dorone yarashwe ku nyubako yo muri Romania.Iyo dorone yasenye inyubako inakomeretsa abantu babiri.
Ni igitero cyagabwe ku itariki 28 Gicurasi 2026 mu mujyi witwa Galati uri mu Burasirazuba bwa Romania aho ihana imbibi na Ukraine.
Umunyamabanga mukuru wa NATO yavuze ko ibyo Uburusiya bwakoze ari ubushotoranyi ku mugabane w’u Burayi kandi ko bwarenze umurongo utukura. Si ubwa mbere dorone z’Uburusiya zarenze ikirere cya Ukraine zikarasa muri Romania, kuva iyo ntambara imaze imyaka ine yatangira.
Nubwo zajyaga zigera muri Romania, ni ubwa mbere abaturage bagizweho ingaruka n’izo dorone. Kugeza ubu Uburusiya nta kintu bwari bwatangaza kuri icyo gitero nkuko BBC yabyanditse.
Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wihanangirije Uburusiye. Komiseri Ursula Von der Leyen wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi yabwiye abanyaburayi ko Uburusiya bukomeje ubushotoranyi kandi batazabyihanganira. Yavuze ko umutekano w’abaturage b’I Burayi uzakomeza gucungwa cyangwa se Uburusiya buzakomeza gufatirwa ibihano.
Yaboneyeho kuvuga ko Ububiligi bugiye gutegura ibihano bya 21 mu rwego rwo guhana Uburusiya. Uburusiya bufata umugabane w'u Burayi nk'abanyantege bitewe nuko ibihugu 27 biwugize nibura bibiri; Ubwongereza n'Ubufaransa nibyo bikora ibitwaro bya kirimbuzi. Mu gihe Uburusiya bufite ku bwinshi ibitwaro kirimbuzi kandi bukaba bwarateye Ukraine Uburayi bwose bureba bukaba nta cyo bwakoze mu guhagarika iyo ntambara.



Kinyarwanda
English






