Lionel Messi unaniwe, arayobora Argentina mu gikombe cy’Isi
Kapiteni wa Argentina, Lionel Messi ni we uyoboye urutonde rw’abakinnyi 26 b’ikipe y’igihugu ya Argentina bazitabira Igikombe cy’Isi cya 2026. Nubwo yari afite ikibazo cy’umunaniro w’imitsi yo ku itako ry’ukuguru kw’ibumoso, Messi yashyizwe mu bakinnyi bazaserukira igihugu cye muri iri rushanwa.
Naramuka yemejwe burundu gukina iri rushanwa, Messi azaba yitabiriye Igikombe cy’Isi ku nshuro ya gatandatu, ibintu bizamushyira ku rwego rumwe n’umunya-Portugal Cristiano Ronaldo mu bakinnyi bafite amateka yo gukina iri rushanwa inshuro nyinshi.
Ikipe ya Argentina izaba irinda igikombe yatwaye muri Qatar muri 2022, yatangaje uru rutonde ku wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026. Messi, uzuzuza imyaka 39 mu kwezi gutaha, ayoboye itsinda rigizwe ahanini n’abatwaye Igikombe cy’Isi cya 2022.
Mu bakinnyi batagaragaye kuri uru rutonde harimo umukinnyi ukiri muto wa Real Madrid, Franco Mastantuono w’imyaka 18. Umutoza Lionel Scaloni yavuze ko amakuru ya mbere ku mvune ya Messi atari mabi cyane, ariko ko bagitegereje ibisubizo by’ibizamini byimbitse kugira ngo bamenye neza uko ahagaze.
Messi amaze imyaka yitwararika cyane ku mubiri we kuva yajya muri Inter Miami muri 2023, aho yajyaga ahabwa ikiruhuko mu bihe gahunda y’imikino iba ikomeye. Mu myaka ishize kandi yakunze kugira ibibazo by’imitsi yo ku itako ry’ukuguru.
Igikombe cy’Isi cya 2026 kizatangira tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga, kikazabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada na Mexico. Argentina iri mu Itsinda J hamwe na Algeria, Jordan na Austria. Umukino wa mbere izawukina na Algeria tariki ya 16 Kamena i Kansas City.
Dore abakinnyi 26 ba Argentina bahamagawe:
Abazamu
- Emiliano Martinez
- Geronimo Rulli
- Juan Musso
Ba myugariro
- Gonzalo Montiel
- Nahuel Molina
- Lisandro Martinez
- Nicolas Otamendi
- Leonardo Balerdi
- Cristian Romero
- Facundo Medina
- Nicolas Tagliafico
Abakina hagati
- Leandro Paredes
- Rodrigo de Paul
- Exequiel Palacios
- Enzo Fernandez
- Alexis MacAllister
- Giovanni Lo Celso
- Valentin Barco
Ba rutahizamu
- Lionel Messi
- Nicolas Paz
- Thiago Almada
- Nicolas Gonzalez
- Giuliano Simeone
- Lautaro Martinez
- Jose Manuel Lopez
- Julian Alvarez



Kinyarwanda
English






