Mitsutsu azasusurutsa abazitabira ‘Kigali Dutarame’ y’uku kwezi
Igitaramo ngaruka kwezi cy’umuco nyarwanda, Kigali Dutaramane, cyongewemo abahanzi barimo Li-John ndetse n’umukinnyi wa Filime Mitsutsu uzaririmbira abazitabira ibi birori.
Ni igitaramo giteganyijwe ku wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2026, cyateguwe n’itorero ry’Umujyi wa Kigali ryiswe Indatirwabahizi. Iki gitaramo kizabera mu mbuga y’Umujyi wa Kigali ahazwi nka Free Zone guhera Saa Kumi n’imwe z’umugoroba.
Mu kiganiro UKWELITIMES twagiranye n’abamwe mu bagize itorero rw’Indatirwabahizi, bagarutse kuri byinshi ndetse basaba abanyarwanda kuzaza ari benshi kuko bizaba ari ubuntu kwihera ijisho ibi birori biteguye neza.
Hategekimana Abubakar waje ahagarariye iri torero yatangaje ko ‘Kigali Dutarame’ yo muri uku kwezi izaba irimo udushya twinshi turimo kweraka abanya-kigali uko bavuga umutsima w’uburo ndetse bazagaragaza uko intore ziyerekanaga. Ariko kandi hazaba hari n’umuhango wo kurasa intego, aho hazazanwa abasaza bakerekana uko barasa intego.
Iyi Gahunda ya Kigali Dutarame yatangiye mu mwaka ushize wa 2025, aho iki gitaramo cyabereye mu BK Arena, ndetse biza no gufatwaho umwanzuro ko buri kwezi kizajya kiba mu kugira ngo umujyi wa Kigali ukomeze gufasha abanyamujyi guhora bashyushye babataramira ndetse banabigishe umuco.
Uyu muyobozi waje ahagarariye itorero ry’Umujyi wa Kigali, yatangaje ko muri Kigali Dutarame yo mu kwezi gushize udushya twinshi twari turimo aho herekanwe ibyino n’indirimbo za Kinyarwanda by’umwihariko za Kera. Ndetse ko n’imikino yo gukirana byagenze neza, ariko muri iki cyo hazaba harimo akarusho kuko bamaze iminsi bitegura kandi imyiteguro yagenze neza.
Yagize ati “ Mu gitaramo gishize hari harimo udushya twinshi kandi byagenze neza ariko muri iki kizaba ejo, hazaba hari abahanzi batandukanye. Abapansione bazaza, Ingenzi cyane bazaza, ariko dufite abandi barimo Li-John, Mitsutsu hamwe n’abandi benshi.”
Iri torero ry’Indatirwabahizi kuva ryatangira ‘Kigali Dutarame’ niryo ryihariye ibi birori ndetse bagiye bitabira ibitaramo bitandukanye birimo Kwizihiza umunsi w’Intwari ndetse n’ibindi birori bitandukanye kandi bikomeye. Muri uwo mujyo wo gutarama buri kwezi niho haziyemo n’iki giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2026.



Kinyarwanda
English






