Nyamagabe: Hamenwe litiro zirenga ibihumbi 20 z'inzoga zitujuje ubuziranenge
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamagabe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gasaka, kuri uyu wa 28 Gicurasi 2026, bamennye ibinyobwa bitujuje ubuziranenge birimo Kanyanga n’ibindi bitandukanye byafatiwe mu nyubako yo mu Kagari ka Nyabivumu.
Ni ibyabaye nyuma y’igikorwa cyo kugenzura ibikorwa birimo ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge cyabereye muri ako gace hagamijwe guhashya no kurwanya ibiyobyabwenge.
Ubuyobozi ku bufatanye n’inzego z’umutekano bwamennye Ibinyobwa bingana na litiro zirenga ibihumbi 20 byahise bimenwa mu kimoteri cy’Akarere ka Nyamagabe giherereye mu Kagari ka Nyabivumu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwasabye abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe ajyanye n’ikorwa, icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge aho bigaragaye hose, bunizeza abaturage gukomeza ingamba zo kubirwanya mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo no gukumira ingaruka bishobora gutera ababikoresha.
Bwibukije kandi abakora ibikorwa by’ubucuruzi ko bagomba kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa bacuruza mu baturage.
Ibi bikaba bibaye mu gihe hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo hagikomeje kugaragara ibikorwa byica umutekano w’abaturage bitewe n’inzoga z’inkorano zigikorerwa mu turere tumwe na tumwe tuyigize, ibyo ubuyobozi bwaho buvuga ko birimo gushakirwa umuti uhamye.



Kinyarwanda
English






