Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Botswana bifitanye umubano ushingiye ku cyizere
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko uruzinduko yagiriye muri Botswana rwabaye ingirakamaro kandi rugasiga umubano hagati y’ibihugu byombi urushijeho gukomera.
Ibi byavugiwe mu birori by’umusangiro byateguwe na Perezida wa Botswana, Duma Boko, mu rwego rwo kwakira Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri iki gihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika kuva ku wa 06 Gicurasi 2026 kugeza ku wa 07 Gicurasi 2026.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko ibiganiro yagiranye na mugenzi we wa Botswana byagenze neza kandi bigaragaza icyizere n’ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati: “Uruzinduko rwacu rwabaye ingirakamaro kandi rwanadushimishije, bigaragaza ubworoherane n’icyizere biri hagati y’ibihugu byacu byombi.”
Uru ruzinduko rwabaye ku butumire bwa Perezida Duma Boko, rukaba rwitezweho gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Botswana mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ubucuruzi, ubwikorezi bwo mu kirere, ubuhinzi, ubukerarugendo ndetse n’ikoranabuhanga.
Perezida Kagame yakiriwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Sir Seretse Khama kiri mu murwa mukuru Gaborone, mbere yo kugirana ibiganiro byihariye na Perezida Duma Boko ndetse n’inama zagutse zahuje intumwa z’ibihugu byombi.
Muri uru ruzinduko, impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Botswana. Ayo masezerano arimo ajyanye no koroshya ingendo z’indege, ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, gukuraho imisoro icibwa kabiri ku bashoramari ndetse no korohereza abafite pasiporo za dipolomasi n’iz’akazi kugenderana hagati y’ibihugu byombi.
Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye kandi ku buryo Afurika yakomeza kwigira no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byayo, hagamijwe kuzamura imibereho y’abaturage no guteza imbere ubukungu bushingiye ku bufatanye.
Botswana ni kimwe mu bihugu bifite ubukungu bukomeye muri Afurika, cyane cyane bushingiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro arimo diyama, mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura ubufatanye n’ibihugu bitandukanye hagamijwe guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi mpuzamahanga.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Botswana rufatwa nk’intambwe ikomeye mu gukomeza gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi ndetse no kongera amahirwe y’ubufatanye ku rwego rw’akarere n’umugabane wa Afurika muri rusange.



Kinyarwanda
English






