Israel yatangiye iperereza ku musirikare wayo watamitse itabi ishusho ya Bikira Mariya
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyatangiye iperereza ku musirikare wacyo wafotowe ari gutamika itabi ishusho ya Bikira Mariya ubwo yari muri Liban.
Ashusho yashyizwe hanze agaragaza uyu musirikare afite itabi mu kanwa, ndetse n’irindi mu kiganza ari kuritamika ishusho ya Bikira Mariya.
Igisirikare cya Israel cyasohoye itangazo ku tariki 6 Gicurasi 2026, cyavuze ko kigiye gukora iperereza ku myitwarire y’uyu musirikare, kandi ko azahanwa.
Amakuru y’ibanze yagiye hanze agaragaza ko iyi foto yafatiwe mu cyaro gituwe cyane n’abakirisitu muri Liban kizwi nka Debel. Yafashwe mu byumweru bishize, gusa yagiye hanze ku wa Gatatu.
Gusa ntihari hamenyekana icyateye uyu musirikare yakoze iki gikorwa, gusa cyarakaje Abakirisitu by’umwihariko abayoboke ba Kiliziya Gatolika bafata Bikira Mariya nk’umubyeyi wa Yezu wajyanywe mu ijuru.
Ibi bije mu gihe abasirikare ba Israel bamaze iminsi bashinjwa gukorera muri Liban ibikorwa byibasira imyemerere y’abandi, nyuma y’undi musirikare wagaragaye yangiza ishusho ya Yezu.



Kinyarwanda
English






