issa
Ubuyobozi bwa APR FC bwizeye gutsinda Al Hilal SC

May 7, 2026 - 13:15
 0

Ubuyobzozi bwa APR FC bwizeye kwitwara neza imbere ya Al Hilal SC mu mukino w’umunsi wa 30 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Uyu mukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane tariki 7 Gicurasi 2026, urabera kuri Kigali Pele Stadium Saa Kumi n’ebyiri z’Umugoroba. 

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 6 Gicurasi 2026, ubuyobozi bwa APR FC buyobowe na Maj Gen Vincent Nyakarundi, basubye iyi kipe mu myitozo ya nyuma itegura uyu mukino uraza kuba utoroshye.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yabwiye abakinnyi ko imbaraga ndetse n’amayeri y’umutoza ari kimwe mu bigomba kubafasha kwitwara neza imbere ya Al Hilal SC, ndetse abagaragariza ko bafite ubushobozi bwo gutsinda kuko urugamba rwo guhatanira igikombe rugeze mu mahina.

Yagize ati “ Muri kwitegura umukino ukomeye ariko imbaraga zanyu, inama z’umutoza n’amayeri yo gutsinda umukino muhabwa ni byo bizabaha intsinzi ku mukino mufitanye na AL Hilal SC.”

Yakomeje agira ati “Birashoboka cyane ko mwatsinda uyu mukino nkuko twakunze kurangwa n’intsinzi buri hamwe. Mubikore no kuri uyu Kane, dore ko urugamba rugeze aho rukomeye. Aho twasitaye ntihatureba, ubu turangamiye imbere kandi igikombe muri kugikozaho imitwe y’intoki.”

Uyu mukino uraba utoroshye cyane kuko izi ni zimwe mu ikipe zikomeye hano mu Rwanda bigaragara no ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona kuko zikurikirana.

Ikipe ya APR FC ifite amanota 56 niyo iri ku mwanya wa kabiri, mu gihe Al Hilal SC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 64. Umukino ubanza warangiye ikipe ya Al Hilal SC itsinze APR FC ibitego 2-0.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yibukije abakinnyi ba APR FC ko bashobora gutsinda

Abakinnyi ba APR FC biteguye neza uyu mukino

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373