issa
Perezida Museveni yarahiriye kuyobora Uganda muri manda nshya y'imyaka itanu

May 12, 2026 - 11:55
 0

Yoweri Kaguta Museveni kuri uyu wa 12 Gicurasi 2026 yarahiye kuyobora Uganda muri manda nshya y'imyaka 5 ya 2026–2031 mu muhango wabereye ku kibuga cya Kololo Ceremonial Grounds i Kampala.

Uyu muhango witabiriwe n’abaturage benshi ndetse n’abayobozi batandukanye baturutse mu bihugu bya Afurika no hirya no hino ku Isi. Watangiye saa mbiri za mu gitondo, uyobowe n’insanganyamatsiko igira iti “Kurinda ibyagezweho no gutera intambwe ifatika iganisha igihugu ku rwego rw’ubukungu rwisumbuyeho hagati.”

Perezida Museveni yongeye kurahirira kuyobora Uganda nyuma yo gutsinda amatora rusange yabaye muri Mutarama 2026.

Mu ndahiro ye, Museveni yavuze ko azakomeza gukora inshingano ze mu budahemuka no kubahiriza amategeko y’igihugu.

Yagize ati “Nzasohoza inshingano za Perezida wa Uganda mu budahemuka, nubahirize, ndinde kandi nsigasire Itegeko Nshinga ndetse n’amategeko ya Uganda, kandi nteze imbere imibereho myiza y’abaturage ba Uganda.”

Uyu muhango wabereye ku kibuga cya Kololo Ceremonial Grounds, aho abaturage benshi bari bateraniye hamwe mu kwizihiza itangira rya manda nshya ya Perezida Museveni izarangira mu 2031.

Elia Byukusenge Chief Editor at Ukwelitimes, passionate about credible journalism and impactful storytelling.