issa
Gicumbi: Abaturage bari gutemwa n’abarembetsi babaziza kubatangaho amakuru

May 12, 2026 - 12:21
 0

Bamwe mu baturage batandukanye bo mu Karere ka Gicumbi, baravuga ko batewe impungenge n’abarembetsi basigaye babatemagura babaziza ko babatangaho amakuru ku buyobozi n’inzego z’umutekano.

Bamwe muri aba baturage babitangarije itangazamakuru nyuma y’uko bamwe mu baturage bo muri aka gace barimo uwitwa Yamfashije Innocent wo mu Murenge wa Manyagiro mu Karere ka Gicumbi, batewe ubwoba n'abarembetsi bari barimo gutema abaturage ba bashinja gutanga amakuru y'ibyo bakora kuri Leta.

Mu ijoro ryo ku wa 8 Gicurasi 2026 ahagana mu masaha ya saa Tatu mu Karere ka Gicumbi, nibwo abarembetsi batemye abaturage babiri bo mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Manyagiro, babashinja gutanga amakuru ko ko ari abarembetsi.

Umwe mu batemwe witwa Yamfashije Innocent, yavuze ko abamutemye bamusanze mu kabare bamusaba kubagurira inzoga, abyanze batangira kumuhohotera.

Yagize ati “Umugabo witwa Mayabu ni bwo yazaga akamfata ngo nimugurire inzoga, Ndamubwira nii nta nzoga nkugurira. Nibwo yamfataga atangira kunigagura baramunkiza ndirukanka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyiravugiza, Bertrand Habayumugisha, we yavuze ko Yamfashije Innocent ari na we nyiri nzu, yatemwe ubwo yajyaga gukiza Baziza mugenzi we wakubitwaga n’abarembetsi. 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru CIP Ignace Ngirabakunzi, we yabwiye UKWELITIMES ko abarembetsi batandatu bakekwaho kugira uruhare muri urwo rugomo bamaze gutwabwa muri yombi

Ati  “ Bariya babahohoteye ejo barafashwe ari batandatu, bafatiwe mu nzu itatuwemo bafatanwa kanyanga n’intama bari bamaze kotsa ubona ko ari yo bibye.”

Yongeyeho ko kugeza ubu aba bantu batandatu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba.