issa
Rutsiro: Abakozi bane ba SACCO barakekwaho kunyereza miliyoni 88 Frw

May 25, 2026 - 12:37
 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu bane bakoreraga SACCO yo mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, bakekwaho kunyereza umutungo w’icyo kigo cy’imari no gukoresha inyandiko mpimbano.

Abo barimo Havugimana James wari Umuyobozi wa SACCO ya Kigeyo, Nishimwe Espérance wari ushinzwe kwakira no kubika amafaranga, Uwanyirijuru André wari ushinzwe ibaruramari ndetse na Nsabimana Evariste wari uhagarariye ishami ry’iyo SACCO rya Nkora.

RIB yatangaje ko aba bantu bakekwaho kunyereza amafaranga angana na 88.356.530 Frw no gukoresha inyandiko mpimbano.

RIB yavuze kandi ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hakoresheje inyandiko mpimbano mu guhishira uko ayo mafaranga yakoreshejwe.

Abakurikiranyweho ibyo byaha bose dosiye yabo yoherezwa mu Bushinjacyaha.

Uhamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi ndetse n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo wanyerejwe.

Uhamijwe icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, ahanishwa, igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 Frw na miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RIB yihanangirije abantu bose banyereza umutungo utari uwabo, ivuga ko ku bufatanye n’izindi nzego bazakomeza gukurikiranwa no gushyikirizwa ubutabera.