Imbuga nkoranyambaga ziri gutera abakobwa imibereho mibi
Abantu basaga miliyoni 210 bagirwa imbata n'ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga nka TikTok, Youtube na Facebook. Amasaha abo bantu bamara kuri izo mbuga abarirwa muri abiri n'iminota 32 mu gihe umuntu uzikoresha neza atakarengeje isaha imwe ku munsi
Ubushakashatsi ku mibereho myiza bwakozwe n’ikigo cyo muri Kaminuza ya Oxford bwasobanuye ko uko abari munsi y’imyaka 25 y’amavuko batinda cyane ku mbuga nkoranyambaga bibagiraho ingaruka ku buzima. Iyo raporo isobanura ko iyo abantu bari kureba ibintu ku mbuga nkoranyambaga nta mpamvu bibaniza ubwonko.Usibye kunaniza ubwonko, ubwo bushakashatsi buvuga ko ubwonko bushobora guhagarara gukora’kugagara’.
Muri rusange abantu bagiriwe inama yo gukoresha imbuga nkoranyambaga isaha imwe ku munsi mu kwirinda ko wahinduka imbata yazo. Abantu bafite imyaka 25 y’amavuko bo muri Canada, Amerika, Ubwongereza na Australia, imibereho myiza yabo yagabanutse cyane mu myaka 10 ishize.
Imibare yerekana ko abatuye isi kugeza ubu ari miliyali 8.3, muri bo 17% babaswe n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga.Ab’igitsinagore ni miliyali 4.13



Kinyarwanda
English






