issa
Abasifuzi barasifurira Rayon Sports na Gorilla FC bamenyekanye

May 12, 2026 - 12:33
 0

Abasifuzi bagomba gusifura umukino urahuza ikipe ya Rayon Sports na Gorilla FC mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro baraba bayobowe na Twagirumukiza Abdoul.

Uyu mukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2026, aho ikipe ya Rayon Sports iraza kwakira Gorilla FC kuri Kigali Pele Stadium mu mukino wo kwishyura.

Uyu mukino uraba utoroshye biteganyijwe ko uraza kuba uyobowe na Twagirumukiza Abdoul uraba ari umusifuzi wo hagati, Umusifuzi wa mbere wo kuruhande araba ari Mugabo Eric, naho Umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande azaba ari Ndayambaje Hamdan.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gorilla FC mbere yo gukina umukino ubanza, bwatangaje ko bwifuza kwegukana iki gikombe cy’Amahoro ndetse bagomba kubikora bahereye ku kwitwara neza imbere ya Rayon Sports.

Ntabwo byagenze uko babyifuza mu mukino ubanza kuko ikipe zombi zanganyije igitego 1-1 kandi Gorilla FC niyo yari yakiriye uyu mukino. Kuri uyu mukino wo kwishyura, ikipe ya Rayon Sports irasabwa gutsinda cyangwa kunganya nibura 0-0. Gukora ikosa ryo kwinjizwa ibitego birenze kimwe yo ntiyinjize byinshi, Rayon Sports iraba ifite amahirwe yo gusezererwa na Gorilla FC.

Uyu mukino uraza gutangira Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa Kabiri, ubere kuri Kigali Pele Stadium. 

Umukino ubanza ikipe zombi zanganyije 0-0

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Abasifuzi barasifurira Rayon Sports na Gorilla FC bamenyekanye

May 12, 2026 - 12:33
May 12, 2026 - 15:18