issa
Muhanga: Umurambo w’umugabo wari utwaye moto wasanzwe ku muhanda, uwo yari atwaye we asangwa mu ishyamba

May 12, 2026 - 13:16
 0

Umugabo witwa Nsekanabo Jadida wari utuye mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga yasanzwe ku muhanda yapfuye mu ijoro ryakeye ahagana sasaba z´ijoro, bamwe mu baturage bakeka ko yishwe bitewe n’uko n’umuntu yari atwaye we yasanzwe mu ishyamba yakomeretse.

Uyu mugabo yasanzwe aryamye iruhande rwa moto yari atwaye Ku muhanda uherereye mu Murenge wa Nyarusange ahazwi nko ku Kariba.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko umugenzi uyu nyakwigendera yari atwaye ,we yasanzwe mu ishyamba yakomeretse.

Umugore wa nyakwigendera Umutesi Angelique, yavuze ko yahamagawe nijoro bamumenyesha ko umugabo we yapfuye.

Yagize ati “ Hari saa saba z’ijoro umuntu arampamagara ambaza niba namenye amakuru y’umugabo wanjye mubwiye ko ntayo namenye ambwira ko bamusanze ku muhanda yapfuye kandi afite igikomere ku mutwe.”

Yakomeje avuga ko yahise ashaka uko bajya aho byabereye, ariko bagezeyo umurambo wamaze gushyirwa mu modoka ujyanwa ku bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma.

Umutesi yavuze ko bamwe mu bamutangarije ayo makuru bamubwiye ko umugabo we n’uwo yari ahetse batezwe n’abantu bataramenyekana barwana uwo yari ahetse abasha kubacika, umugabo we asigaranwa n’abamwishe barwana.

Yagize ati “Ndasaba ubutabera kugira ngo ababikoze bashakishwe maze babiryozwe.”

Nsengiyaremye Emmanuel, we avuga ko amakuru yayamenye bamuhamagaye bitewe n’uko nyakwigendera bari baziranye,avuga ko abantu bakibona moto bahise bamenya nyirayo,hanyuma bayegereye basanga hari umuntu wapfuye niko guhita batangira guhamagara abaziranye nawe.

Ati “ Ikigaragara cyo yishwe kuko nkurikije ukuntu twamusanze byagaragaraga ko yishwe,babonye moto babona barayizi bahita baduhamagara batubwira ngo Nsekanabo yishwe,natwe rero twahise tuzamuka dusanga uwo barikumwe  ntawuhari, yaje kuboneka nyuma yakomeretse,aho abonekeye yavuze ko ari abantu babateze ambushi mumuhanda we ariruka,undi asigara arwana niho bamwiciye.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, we yahakaniye UKWELITIMES, ko aba baturage babiri nta muntu wabategeye mu nzira ahubwo bakoze impanuka ubwo bari bari kuri moto. 

Yagize ati “ Bakoze impanuka bari kuri moto uwarutwaye moto arakomereka ubu arwariye kuri La Providence naho uwo yarahetse yahise yitaba Imana umurambo watwawe ku bitaro bya Kabgayi gukirerwa isuzuma.”

Yakomeje avuga ko ibimenyetso Police na RIB bakoze basanze aho byabereye ndetse na nyuma yo kubaza uwarutwaye moto nawe ubwe yemera ko bakoze impanuka.

 Ahasanzwe umurambo wa nyakwigendera

May 12, 2026 - 13:18