issa
Gicumbi: Gitifu wafungiranye abaturage akagenda yahagaritswe

May 12, 2026 - 16:02
 0

Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyandaro gaherereye mu Murenge wa Ruvune, mu Karere ka Gicumbi, yahagaritswe kumirimo ye nyuma y’uko afungiranye umusaza n’umukecuru mu Biro by’Akagari akorera.

Amakuru avuga ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, yafungiranye uyu musaza n’umukecuru, ubwo bari bagiye kwishyura ibyo umwana wabo yari yibye.

Aya makuru y’ihagarikwa ry’uyu muyobozi yatangajwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2026.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwagaragaje ko bwafashe iki cyemezo cyo guhagarika uwo muyobozi mu nshingano mu gihe hagikorwa iperereza.

Mu butumwa yahaye Radio1/TV1, Meya w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yagize ati “Twamaze kumuhagarika, kandi ari gukurikiranwa. Yadusebeje, yaduhesheje isura mbi.”

Uyu muyobozi ahagaritswe nyuma y’uko ku wa 7 Gicurasi 2026, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yatangarije ku rubuga nkoranyambaga ‘X’ ko iki kibazo kiri gukurikiranwa kugira ngo ibintu nk’ibi bitazongera.

Yagize ati “Ibyo uyu Gitifu w’Akagari yakoze byo gukingirana abaturage akigendera, ntibyemewe na gato kandi ntibikwiye. Biri gukurikiranwa uko bikwiye kugira ngo bitazongera.”

Aba babyeyi bafungiranywe tariki ya 7 Gicurasi 2026, ubwo bajyaga ku biro bagira ngo bishyurire umwana wabo wari wibye, hanyuma Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako kagari agahita abafunga.

Uyu musaza wafungiwe mu kagari yavuze ko yari agiye kwishyura ibihumbi 280 Frw nk’igice cy’agaciro cy’ibyari byibwe n’umwana we.