issa
Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yitabiriye irahira rya Perezida Museveni muri Uganda

May 12, 2026 - 15:50
 0

Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2026, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu, aba za Guverinoma ndetse n’abandi bayobozi batandukanye mu muhango w’irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni wabereye i Kampala.

Perezida Museveni yarahiye nka Perezida wa Uganda, atangira manda nshya y’imyaka itanu nyuma yo gutsinda amatora ya Perezida aheruka kuba muri iki gihugu.

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yari ahagarariye Perezida Paul Kagame muri uwo muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo muri Afurika no hanze yayo.

Umuhango w’irahira wabereye ku kibuga cya Kololo Ceremonial Grounds, aho Perezida Museveni yavuze ko azakomeza gushyira imbere iterambere ry’Igihugu, umutekano n’ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere.

U Rwanda na Uganda bisanzwe bifitanye umubano mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, umutekano ndetse n’ubufatanye mu guteza imbere akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Elia Byukusenge Chief Editor at Ukwelitimes, passionate about credible journalism and impactful storytelling.

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yitabiriye irahira rya Perezida Museveni muri Uganda

May 12, 2026 - 15:50
May 12, 2026 - 15:53