Cyril Ramaphosa yakuriye inzira ku murima abamusaba kwegura
Mu gihe imvururu zikomeje kwiyongera mu gihugu cya Afurika y’Epfo hagati ya Leta n’abatavuga rumwe nayo, Perezida w’iki gihugu Cyril Ramaphosa yakuriye inzira ku murima abibwira ko ashobora kwegura ku butegetsi, avuga ko adateze kwegura nubwo Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu ikomeje kumushinja imikorere itanoze n’imyitwarire idakwiye umukuru w’igihugu.
Ni ibyo yagarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Gicurasi 2026, ubwo yatambutsaga ijambo rye kuri televiziyo avuga ko adateze kwegura ku nshingano ze nka Perezida igihe cyose manda ye itararangira ndetse ko yiteguye kwitabaza amategeko mu guhangana na raporo zitandukanye z’Inteko Ishinga Amategeko zimushinja imikorere mibi n’imyitwarire idahwitse.
Iyi raporo ishinja Perezida Cyril Ramaphosa iyo myitwarire mibi ivuga ko hari ibimenyetso bifatika bimushinja kugira uruhare mu bujura bw’amafaranga arenga ibihumbi 500 by’amadolari yibwe mu buryo budasobanutse nk’uko Africanews ifite umunyamakuru muri Afurika y’Epfo yabitangaje.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere Perezida Cyril Ramaphosa mu ijambo rye yahakanye ibyo ashinjwa avuga ko ayo mafaranga afitanye isano n’igurishwa ry’inyamaswa zo mu bwoko bw'imbogo, ndetse ko nta ho ahuriye n’Inteko Ishinga Amategeko.
Mu cyumweru gishize, Urukiko rw’Ikirenga rwa Afurika y’Epfo rwanzuye ko icyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko cyo mu 2022 cyari cyahagaritse iperereza ku ishyirwaho rya komite yo gukurikirana Perezida Ramaphosa cyari kinyuranyije n’amategeko, rutegeka ko hagomba gushyirwaho indi komite.
Inteko Ishinga Amategeko yatangaje ko igiye gushyiraho indi komite igiye gukora iperereza ryimbitse kuri perezida mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo gutora itegeko rishobora kumukura ku buyobozi.
Amakuru ahari kugeza ubu avuga ko iri perereza ryo kugenzura Perezida Ramaphosa ryaturutse ahanini ku birego byatanzwe n’uwahoze ayobora urwego rushinzwe umutekano wa Leta wavuze ko hari imitungo yagiye inyerezwa bigizwemo uruhare na we, ibyo Ramaphosa ahakana akavuga ko yizeye ubutabera ndetse adateze kwegura.



Kinyarwanda
English






