issa
Eddy Kenzo yahagurukijwe ku mugore we

Eddy Kenzo yahagurukijwe ku mugore we

May 12, 2026 - 18:46
 0

Eddy Kenzo yangiwe kwicarana n'umugore we Phiona Nyamutooro mu muhango w'irahira rya Perezida Museveni.

Umuhanzi ubifatanya n'akazi ko kugira inama Perezida Museveni mu bijyanye n'ubuhanzi yahagurukijwe iruhande rw'umugore we Phiona Nyamutooro. 

Ni umuhango wabaye ku itariki 12 Gicurasi 2026 kuri Kololo Ground.

 Ubwo bicazaga abanyacyubahiro Minisitiri Phiona Nyamutooro yahawe umwanya wo kwicara anicarana n'umugabo we Eddy Kenzo.

Byageze hagati babona ko buri mwanya wagenewe abanyapolitiki bityo ushinzwe kwicaza abayobozi aramuhagurutsa.

Byabanje kugorana kuko Phiona Nyamutooro yasobanuriye abashinzwe kwicaza abashyitsi ariko biba iby'ubusa.

Ubwo rero Eddy Kenzo yahagurukijwe ajya kwicara mu myanya isanzwe yageneye abantu basanzwe. Ni inkuru iri kugarukwaho cyane mu karere bitewe n'uko Eddy Kenzo yafashije Perezida Museveni mu bikorwa byo kwiyamamaza kandi akaba ari umujyanama we wihariye.

Perezida Museveni yarahiriye manda ya karindwi y'imyaka itanu izarangira mu 2031. Perezida Museveni yatangiye kuyobora Uganda mu 1986 nyuma yo kubohora igihugu.

Eddy Kenzo yahagurukijwe ku mugore we

May 12, 2026 - 18:46
May 12, 2026 - 19:33