issa
Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

May 12, 2026 - 20:32
 0

Ikipe ya Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nyuma yo kunganya na Gorilla FC 0-0 ikomeza kubera igitego cyo hanze.

Ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba,  nibwo uyu mukino watangiye hagati ya Rayon Sports na Gorilla FC. Ni umukino watangiye amakipe yombi arimo gucungana cyane ubona kurema uburyo bw’ibitego bitarimo gukunda.

Ku munota wa 11, ikipe ya Gorilla FC yabonye uburyo bwa mbere bwagombaga kuvamo igitego ariko biranga. Ni kufura nziza iyi kipe yabonye nyuma y’ikosa rikomeye ryari rikorewe Akayezu Jean Bosco wari ugiye kwinjira mu rubuga rwa Kwizera Olivier akorerwa ikosa na Ishimwe Ganijuru.

Ku munota wa 16, ikipe ya Rayon Sports yabonye amahirwe wavuga akomeye ku mupira mwiza Ndikumana Asmane wafashe umupira ari muri metero nka 30 ateye ishoti rikomeye umupira uca hanze y’Izamu ririnzwe na Ntakisanayo Serge.

Ku munota wa 22, ikipe ya Rayon Sports yabonye uburyo bukomeye. Ni uburyo bwabonywe kuri kufura nziza yatewe na Tony Kitoga wateye umupira mwiza ukurwamo na ba myugariro ba Gorilla FC barongera barawurenza hatewe koroneri ntiyagira ikivamo.

Nyuma y’iminota ibiri gusa Gorilla FC nayo yahushije uburyo bukomeye. Ni umupira mwiza  Nduwimana Franck yafashe aracenga ageze mu rubuga rwa Rayon Sports ateye ishoti umupira ujya hanze.

Ku munota wa 32, ikipe ya Rayon Sports yatatse cyane Gorilla FC ariko ibura amahirwe yo gutsinda igitego. Ni umupira wabanje kuzamukanwa na Mugisha Didier atera umupira uvamo urongera ufatwa na Nshimiyimana Emmanuel atayera Santire nziza Ndikumana Asmane ashyizeho umutwe umupira ufatwa na Serge ufatira Gorilla FC.

Ku munota wa 39, ikipe ya Gorilla FC yabonye amahirwe akomeye ku mupira mwiza wazamukanwe na Nduwimana Franck ateye umupira uca imbere y’izamu Kwizera Olivier ananirwe kuwufata uhita urenzwa na Nshimiyimana Emmanuel.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe zombi zinganyije 0-0. Ni igice ikipe zombi wabonaga zigerageza gukina neza ndetse ubona ko zirema uburyo bw’ibitego bitandukanye ni uko batangiye bacungana cyane.

Igice cya kabiri cyatangiye ubona amakipe yakonje cyane ndetse ubona arimo gukinira hagati mu kibuga atagera imbere y’izamu cyangwa ngo areme uburyo bukomeye.

Ku munota wa 56, ikipe ya Gorilla FC yakoze impinduka Chancellor Ndonga yinjira mu kibuga havamo umukinnyi wo hagati Rutonesha Hesbon wabonaga yatangiye kuruha.

Ku munota wa 68, ikipe ya Rayon Sports yahushije uburyo bukomeye nyuma y’umupira wahinduwe na Ganijuru Elia umuzamu wa Gorilla aratabara Tony Kitoga asubijemo bitanga umupira ufatwa na Jean Bosco wa Gorilla FC.

Ikipe zombi zahise zikora impinduka, aho ikipe ya Rayon Sports yakuyemo Mugisha Didier yinjizamo Sindi Paul Jesus. Gorilla FC yakuyemo Nduwimana Franck yinjizamo Karenzo Alexis.

Ku munota wa 79, ikipe ya Rayon Sports yakoze impinduka umutoza Haringingo Francis akuramo Ndikumana Asmane, Tony Kitoga yinjizamo Habimana Yves na Faustin Kitoko Likau.

Ku munota 94, ikipe ya Rayon Sports yabonye amahirwe y’igitego ku mupira muremure Bigirimana Abedi yateye uremereye umuzamu wa Gorilla FC ahita awushyira muri Koroneri itagize Icyo ibyara.

Umukino warangiye ikipe ya Rayon Sports na Gorilla FC zinganyije 0-0. Ni umukino warangiye ikipe ya Rayon Sports ihita ikomeza ku mukino wa nyuma w’igikombe  cy’amahoro Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya kuko yanganyije igitego 1-1, ikomeza kubera igitego cyo hanze.

Rayon Sports igiye gutegereza umukino uzahuza Ikipe ya Etincelles FC na APR FC kuri uyu wa Gatatu. Umukino ubanza warangiye ikipe ya APR FC itsinze ibitego 3-1.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

May 12, 2026 - 20:32
May 12, 2026 - 20:35