issa
Perezida Vladimir Putin yanenze ihuriro rya NATO arishinja gutera inkunga Ukraine

May 9, 2026 - 14:01
 0

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yifashishije ijambo rye ngarukamwaka ryatangiwe mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Intsinzi (Victory Day) byabereye ku kibuga cya Red Square i Moscou, asobanura intambara igihugu cye gihanganyemo na Ukraine, anenga bikomeye ihuriro rya NATO.

Mu ijambo rye, Putin yavuze ko u Burusiya burimo kurwana intambara ifite impamvu zifatika, anashinja Ukraine gushyigikirwa n’ihuriro rya NATO. Yavuze kandi ko ingabo z’u Burusiya zikomeje kugera ku ntego z’icyiswe “operasiyo ya gisirikare idasanzwe,” avuga ko zishingiye ku murage w’intsinzi y’Uburasirazuba bw’Isi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

‎Yagize ati “Igikorwa gikomeye cy’icyo gisekuru cy’intsinzi gitera imbaraga abasirikare bari gusohoza intego za operasiyo ya gisirikare idasanzwe uyu munsi. Duhanganye n’ingufu zishyigikiwe n’ihuriro rya NATO ryose, ariko nubwo bimeze bityo intwari zacu ntizabura guhangana nazo.”

‎Putin yanagarutse ku ruhare rw’abaturage mu gushyigikira igihugu, ashimira by’umwihariko abashakashatsi, abahimbyi, abanyamakuru b’igisirikare, abaganga n’abarimu, avuga ko ari bo “bashyiraho ahazaza h’igihugu.”

‎Yasoje ashimangira ko nubwo imiterere y’intambara ihinduka, ejo hazaza h’igihugu gushingira ku bufatanye n’ubwitange bw’abaturage bose.

‎Nyuma y’ijambo rye, hakurikiyeho imyiyerekano ya gisirikare aho imbunda za gisirikare zarashwe inshuro zikurikirana, ikurikirwa n’umuziki wa gisirikare wacuranzwe n’itsinda rya military brass band, mu gihe abasirikare banyuraga kuri Red Square mu mwuka w’umutekano wakajijwe cyane.

‎Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi bake b’amahanga ugereranyije n’imyaka ishize. Barimo Perezida wa Belarus Alexander Lukashenko, Perezida wa Laos Thongloun Sisoulith, Umwami wa Malaysia Sultan Ibrahim, Perezida wa Kazakhstan Kassym-Jomart Tokayev, na Perezida wa Uzbekistan Shavkat Mirziyoyev.

‎Minisitiri w’Intebe wa Slovakia, Robert Fico, na we yagaragaye mu biganiro na Putin mbere y’akarasisi kabereye muri Kremlin.

‎Mu mwaka wa 2025, uyu muhango witabiriwe n’abayobozi 27 barimo Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping na Perezida wa Brazil Luiz Inácio Lula da Silva, ni mu gihe muri uyu mwaka  abitabiriye ibi birori bagabanutse, ibyagaragajwe ko habayemo impinduka mu mibanire ya dipolomasi ku rwego mpuzamahanga.

Putin ari iruhande rw’abayobozi b'amahanga barimo Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko na Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev.

Manishimwe Janvier Political Journalist II Communication Specialist ll Tel:+250785584281

Perezida Vladimir Putin yanenze ihuriro rya NATO arishinja gutera inkunga Ukraine

May 9, 2026 - 14:01
May 9, 2026 - 15:14