issa
Umusifuzi yakubiswe arapfa azira kudatanga penaliti

May 9, 2026 - 13:39
 0

Polisi yo mu Ntara y’Iburasirazuba muri Zambia yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umusifuzi Donald Tonga w’imyaka 55, wapfuye akubiswe mu gihe yasifuraga umukino w’umupira w’amaguru mu Karere ka Chipangali.

Umuyobozi wa Polisi muri iyo ntara, Robertson Mweemba, yavuze ko abo bakekwa bafashwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu ahagana saa moya n’iminota irindwi z’ijoro, nyuma yo guhunga bakajya kwihisha nyuma y’icyo gikorwa.

Yagize ati “Abakekwa bari gufasha mu iperereza kugira ngo hamenyekane neza uko umusifuzi yapfuye. Hari andi makuru azatangazwa kuko iperereza rirakomeje.”

Tonga yapfuye ku wa Kane mu mukino wasubiwemo wahuzaga amakipe ya Mikango United na Leopard United wabereye ku kibuga cy’Ishuri Ribanza rya Mchenga. Ayo makipe yahataniraga igihembo cy’amafaranga ibihumbi bitanu by’ama-Kwacha.

Amakuru avuga ko Tonga yari yagizwe umusifuzi wenyine muri iryo rushanwa, adafite abasifuzi bungirije bo ku ruhande. Intandaro y’imvururu bivugwa ko yabaye mu gice cya mbere cy’umukino nyuma yo kutemera ikosa bamwe babonaga nk’irya penaliti.

Icyo cyemezo bivugwa ko cyarakaje abakinnyi ba Mikango United ndetse n’abafana bamwe, bahita bamwibasira bamukubita ibipfunsi, imigeri, amabuye n’inkoni.

Abari aho bavuga ko Tonga yagerageje guhunga imbaga y’abantu, ariko aza gufatwa arakubitwa kugeza igihe aguye hasi atagifite imbaraga.

Nyuma yajyanywe kwa muganga ku ivuriro rya Chamasongo Clinic, ariko abaganga basanga yamaze gupfa.

Polisi yageze kuri iryo vuriro yavuze ko yasanze Tonga aryamye mu kidendezi cy’amaraso, afite igikomere gikomeye ku ruhande rw’ibumoso bw’umutwe.

May 9, 2026 - 13:50