Rayon Sports yananiwe kubona amanota atatu imbere ya Gorilla FC
Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 32 wa BK Pro League.
Ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri n’igice zo kuri uyu wa Gatanu nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye gukina umukino w’umunsi wa 32 n’ikipe ya Gorilla FC. Uyu mukino watangiye ikipe ya Rayon Sports ubona irimo kurema uburyo ariko kububyaza umusaruro ukabona birimo kwanga.
Ku munota wa 8, ikipe ya Rayon Sports yahushije uburyo bukomeye. Ni umupira mwiza Tony Kitoga yafashe ari mu kibuga hagati ahereza Habimana Yves ateye ishoti umuzamu wa Gorilla FC, Ntagisanayo Serge aratabara awukuramo.
Ku munota wa 16, ikipe ya Gorilla FC yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Rutonesha Hesbon ku burangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports. Ni umupira mwiza Rutonesha yahawe na Masudi Naricisse arangije atera ari wenyine igitego kiba kirinjiye.
Ku munota wa 29, ikipe ya Rayon Sports yahushije uburyo bukomeye. Ni umupira mwiza Kitoko Likau yahaye Habimana Yves nawe ntiyazuyaza aha umupira mwiza Mugisha Didier afunze umupira ateye ishoti rikomeye umupira ukurwamo na ba myugariro ba Gorilla FC.
Ku munota wa 45, ikipe ya Rayon Sports yahushije ibitego bibiri byabazwe nyuma y’imipira yabonywe na Habimana Yves na Tony Kitoga bose ntibabyaza umusaruro amahirwe bari babonye.
Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Gorilla FC itsinze ikipe ya Rayon Sports igitego 1-0. Ni Rayon Sports yitwaye neza nubwo itabashije kubona igitego ariko wabonaga irimo kugerageza kurema uburyo bwinshi.
Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Rayon Sports ikora impinduka umutoza akuramo Aziz Ben Dao, Mugisha Didier na Kitoko Likau Pizzaro hinjiramo Aziz Bassane, Tambwe Gloire na Ishimwe Ganijuru Elia.
Ku munota wa 47, Rayon Sports yahushije igitego ku mupira mwiza Ganijuru yahaye Aziz Bassane aroba umuzamu wa Gorilla FC umupira ntiwagera mu izamu neza ba myugariro bawukuramo.
Ku munota wa 67, ikipe ya Rayon Sports yabonye kufura muri metero 25 uvuye imbere y’Izamu rya Gorilla FC. Ni kufura yatewe nabi na Emery Bayisenge wananiwe kuyirenza urukuta.
Ku munota wa 71, Gorilla FC yakoze impinduka Alain Kirasa akuramo Rutonesha Hesbon na Karenzo Alexis hinjiramo Mosengo Tansele na Mudeyi Mussa Saleh.
Ku munota wa 80, ikipe ya Rayon Sports yakoze impinduka umutoza akuramo Habimana Yves yinjizamo Joachim Vigninou. Ku munota wa 82, ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Bigirimana Abedi ku mupira mwiza yahawe na Ishimwe Ganijuru.
Umukino waragiye ikipe zombi zinganyije igitego 1-1. Ni umukino wari urimo guhangana cyane ku mpande zombi birangira Rayon Sports yongeye gutakaza inota yari mu rugamba rwo guhatanira umwanya wa kabiri.
Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kunganya na Gorilla FC yahise igira amanota 52. Ikipe ya Kiyovu Sports niramuka itsinze Police FC kuri uyu wa Gatandatu izahita igira amanota 53 bitume ifata umwanya wa Kane uriho Rayon Sports.



Kinyarwanda
English






