Perezida Kagame yakiriye Visi Perezida wa Botswana baganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Visi Perezida wa Botswana, Ndaba Nkosinathi Gaolathe, bagirana ibiganiro byibanze ku gukomeza gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho mu ruzinduko rwa Leta Perezida Kagame yagiriye muri Botswana mu cyumweru gishize.
Ibiganiro byabo byabaye kuri uyu wa 15 Gicurasi 2026, byagarutse ku nzego z’ubufatanye ibihugu byombi byemeranyijwe gukoranamo hagamijwe guteza imbere ubukungu, ishoramari n’iterambere rirambye.
Visi Perezida Gaolathe ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Africa CEO Forum 2026 iri guhuriza hamwe abayobozi bakuru b’ibigo, abakora ubucuruzi n’abayobozi ba za Guverinoma bagamije kuganira ku iterambere ry’ubukungu bwa Afurika n’ubufatanye hagati y’inzego za leta n’iz’abikorera.
U Rwanda na Botswana bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho bikomeje gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ikoranabuhanga, ishoramari n’imiyoborere.



Kinyarwanda
English






