Min. Murangwa yakiriye Umuyobozi wa Banki y'Isi ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yakiriye Dr. Ndiamé Diop, Umuyobozi wa World Bank ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, mu ruzinduko rwari rugamije gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye hagati y’iki kigo mpuzamahanga n’u Rwanda.
Ibiganiro byabo byabaye kuri uyu wa 15 Gicurasi 2026, byibanze ku buryo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye bumaze igihe hagati y’u Rwanda na Banki y’Isi, cyane cyane mu bikorwa biteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Minisitiri Murangwa na Dr. Diop bagarutse ku kamaro k’ubufatanye bwubakiye ku ntego yo guteza imbere igihugu binyuze mu mishinga ifasha mu iterambere rirambye, guteza imbere ibikorwa remezo ndetse no kongera amahirwe y’iterambere ku baturage.
U Rwanda rusanzwe rufitanye imikoranire n’iki kigo mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, uburezi, ubuzima, ibikorwa remezo n’iterambere ry’urwego rw’abikorera, aho iyi mikoranire yakomeje kugira uruhare mu rugendo rw’iterambere igihugu kirimo.
Ibi biganiro byashimangiye ubushake bwo gukomeza ubufatanye butanga umusaruro ndetse bugafasha mu rugendo rwo guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.



Kinyarwanda
English






