issa
Gitega: Abajura barwaniye ibyo bari bibye  rubura gica

May 15, 2026 - 15:59
 0

Abagabo babiri bo mu Kagari ka Kigarama mu wa Murenge wa Gitega,Akarere ka Nyarugenge barwanye rubura gica nyuma yo kunanirwa kugabana ibintu bari bibye.

Ibi byabaye ahagana saa munani zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2016.

Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES, ko aba bagabo barimo uwitwa Cike barwanye nyuma yo kunanirwa kugabana ibintu bitandukanye bari bibye.

Bemeza ko umwe muri abagabo witwa Cike ari umujura ruharwa ndetse yari yarashyizwe ku rutonde rw'abakwiye kuraswa kubera ubujura bwe.

Umwe yagize ati " Bananiwe kugabana ibyo bibye noneho bararwana Cike baramukubita hafi yo kumena ijisho."

Undi yagize ati " Bariya bose barwanye ni abajura bakomeye barazwi aha mu kimoko bahora kwà Kabuga i Gikondo buri guhe."

Ubwo umunyamakuru wa UKWELITIMES yageraga aho aba bagabo bari barimo kurwanira, yahasanze ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kigarama muri aka Kagari ka Kigarama, witwa Ali amubwira ko yitabaje inzego z'umutekano ngo zihoshe iyo mirwano ariko ntibahagera.

Ati " Sha nagerageje guhamagara guhera kare ariko nta rondo ryahageze."

UKWELITIMES yavuye muri aka gace uyu mugabo ushinzwe umutekano muri aka gace ari guhamagara irondo aribaza impamvu rizajya ritabara ibintu byarangiye.

Muri aka gace kitwa mu Kimoko ni hamwe mu hagaragara umutekano muke bitewe n'inzoga zitujuje ubuziranenge zicururizwa mu maduka ahaherereye.

Mu Kimoko ni hamwe mu hagaragara inzererezi nyinshi n'inzoga zitujuje ubuziranenge 