Afurika y’Epfo: Inama ya ANC yiga ku kweguza Perezida Cyril Ramaphosa yateranye
Mu gihe Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa akomeje kotswaho igitutu cyo kwegura ku buyobozi, ishyaka rya ANC riri ku butegetsi ryakoze inama ikomeye igamije kumweguza.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2026 iyobowe n’abayobozi bagize komite nyobozi y’ishyaka rya ANC riri ku butegetsi. Amakuru akomeje gutangazwa n’ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo ni uko bimwe mu byavugiwe muri iyo nama ari ingamba n’uburyo bugomba gukoreshwa mu guhirika Cyril Ramaphosa ku buyobozi mu gihe yakomeza kwanga umugambi wo kwegura ku buyobozi.
Igitutu Ramaphosa akomeje gushyirwaho n’abayobozi basanzwe bakorana cyongeye gufata indi ntera nyuma y’imyanzuro y’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rya Afurika y’Epfo rwemeje ko Perezida w’icyi gihugu agomba kugenzurwa neza, kandi yahamwa n’ibyo ashinjwa agakurwa ku buyobozi, ibintu Ramaphosa we ubwe avuga ko bitamutera ubwoba kuko yizeye ubutabera n’amategeko.
Amakuru ahari kugeza ubu avuga ko Perezida Cyril Ramaphosa ashinjwa ubujura bwo kunyereza amafaranga asaga miliyoni enye z’amadolari ya Amerika, bivugwa ko hari aho yaba yarahuriye na bamwe mu bayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi, uretse ko ibyo Ramaphosa abihakana avuga ko ayo mafaranga yavuye mu bworozi bwe bukorerwa mu majyaruguru y’igihugu.
Nubwo abatavuga rumwe na Leta nabo bakomeje gusaba ishyaka riri ku butegetsi kumweguza, Perezida Ramaphosa yavuze ko nta gahunda afite yo kuzigera yegura ku buyobozi bw’igihugu ayoboye.
Umunyamabanga Mukuru wa ANC, Fikile Mbalula, yatangaje ko Ramaphosa agiye kujuririra raporo yakozwe ku birego aregwa binyuze mu nzira z’amategeko, anatangaza ko indi myanzuro izaza nyuma y’ibyo izamenyeshwa abaturage ku gihe.
Perezida Cyril Ramaphosa amaze imyaka igera ku munani ayoboye Afurika y’Epfo, yarahiriye kuyobora bwa mbere ku wa 15 Gashyantare 2018.



Kinyarwanda
English






