issa
RDB yakiriye intumwa za Azerbaijan mu biganiro ku kunoza imitangire ya serivisi

May 5, 2026 - 11:44
 0

Umuyobozi ushinzwe gutanga impushya mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Rick Ayibanda, yakiriye i Kigali itsinda ry’intumwa ziturutse mu Kigo cya Leta gishinzwe Serivisi za Leta n’Udushya mu mibereho myiza (SAPSSI) cyo muri Azerbaijan.

Iri tsinda ryaje mu Rwanda ku wa 04 Gicurasi 2026, riyobowe na Mahammadali Khudaverdiyev, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga muri SAPSSI, ryaje mu Rwanda mu rwego rwo gusangira ubunararibonye no kurebera hamwe uburyo bwo kurushaho kunoza imitangire ya serivisi zihabwa abaturage.

SAPSSI ni yo shingiro ry’icyitegererezo kizwi nka ASAN (Azerbaijan Service and Assessment Network), cyabaye icyitegererezo mpuzamahanga mu gutanga serivisi za Leta zinoze, zihuse kandi zishingiye ku muturage.

Mu gihe bazamara mu Rwanda, aba bashyitsi bazagirana ibiganiro n’inzego zitandukanye za Leta y’u Rwanda, bagamije kungurana ibitekerezo ku buryo bwiza bwo gutanga serivisi, no gushakisha amahirwe mashya yo gukomeza guteza imbere imikorere irushijeho kunoza serivisi zihabwa abaturage.

Uru ruzinduko rugaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza guteza imbere imikoranire mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu guteza imbere serivisi za Leta zishingiye ku baturage no gukoresha udushya mu ikoranabuhanga.

Elia Byukusenge Chief Editor at Ukwelitimes, passionate about credible journalism and impactful storytelling.